Umukobwa witwa MUKABAGEMA Liberatha ufite imyaka 47 wivugira ko avuka mu ntara y’i Burengerazuba, akarere ka Nyamasheke Umurenge wa Rangiro , ahamya ko yatekewe umutwe na MUSAZA we wo kwase wabo witwa Meshake, aho yamubwiraga ko amurangira umugabo hanyuma babana akazamuha amafaranga ibihumbi 50 by’amanyarwanda.
Uyu mukobwa avuga ko, uwo Meshake yamuhuje nuwitwa Tuyisenge Sylive bakanashimana hanyuma bakajya kwipimisha Sida, basanga bose ari bazima abavandimwe b’umukobwa bakamubaza niba batahita bibanira.
Liberatha ati” Twavuye kwipimisha Sida, dusanga turi bazima turaza barambwira bati ko mwasanze muri bazima, ufite amafaranga yo kugira ngo mwubake inzu muyirangize ko yari igeze mu madirishya, kuburyo mwanashaka aho muba mukodesheje inzu ariko mugahita munabana?”
Liberatha ngo yasubije ko amafaranga yo yayatanga inzu ikubakwa ikarangira, ariko kubyo guhita babana byo bitashoboka hatabanje kubaho imisango yo gusaba. Akomeza avuga ko yoherereje Sylive amafaranga agera ku bihumbi 600, ariko Sylive we akabitera utwatsi avuga ko ayo yabonye yanemeye ari nayo abunzi bamutegetse gusubiza Liberatha, ari ibihumbi 200.
TUYISENGE Silver we avuga ko amafaranga yahawe na Liberatha ari ayo yamugurije nk’umuntu bari baziranye, akamaganira kure ibyo kuba yaba yarigeze akundana n’uyu mukobwa, gusa akavuga ko bashobora kuba baramuviriyeho inda imwe we na musaza we, bakamufata nk’igicuruzwa kuko bamuciririkanyagaho, kandi we nta makuru abifiteho.
Yagize ati” Jyewe rero ibyo bya Meshake bavuga , nta mafaranga yigeze ansaba. Niwe babiziranyeho, ntabwo nari nzi ko bari barampatanye(gupatana) mu bintu bimeze bityo.”
Aba bombi bavuga ko iki kibazo cyagejejwe mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye, Sylive akavuga ko abunzi b’Akagali ka Mubuga mu murenge wa Shyogwe banzuye ko agomba gusubiza Liberatha amafaranga ibihumbi 200. Sylve akomeza avuga ko urubanza rukimara kurangizwa taliki 4 Gicurasi 2023, yahaye Liberatha amafaranga ibihumbi 200 abunzi bari bamutegetse ariko Liberatha akayayanga, bikarangira umuhesha w’inkiko ayajyanye kori Konti ya Minisiteri y’ubutabera.
Liberatha we avuga ko bitararangira kuko ikirego cye yagisubije muri RIB, akaba anifuza ko yarenganurwa agasubizwa amafaranga ye agera ku bihumbi 600 yahaye Sylive, ndetse bakanakurikirana Meshake, wamushutse na Sylive wamutesheje igihe.
Meshake ushyirwa mu majwi ko yabaye umutenezi hagati ya Liberatha na Sylive , avuga ko nta mafaranga yigeze aca MUKABAGEMA w’imyaka 47 ngo amuhuze na Sylive w’imyaka 38,
gusa akemera ko yababafashije guhura, nubwo nyuma baje kunaniranwa.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Shyogwe buvuga ko buzegera Liberatha bukamugira inama y’icyo yakora.
Iyo uganira na Liberatha ndetse na Sylive, buri umwe aba asa naho hari ukuri adashaka kuvuga. Hirya y’ibyuma by’itangazamakuru, abaturage babaga bivugisha ko byashoboka ko hari ingano y’amafaranga Meshake ufatwa nk’umutenezi yabeshye Sylive ko Liberatha afite, ariko bikaba bishoboka ko Sylive yaje gusanga ataribyo bigatuma ahindura intekerezo, agatera utwatsi ibyo kubana na Liberatha.
Mu bice bitandukanye by’igihugu hagiye hamenyeka amakuru y’uko hari abakobwa baha abasore amafaranga ngo bakunde babagire abagore, kujyeza ubwo hari nahagiye havugwa gupandishanya, maze utanze menshi akaba ariwe wegukana umusore.