America yahembye umupilote wasuzuguye itegeko mu ntambara yo muri Vietnam

Perezida w’Amerika Joe Biden yahembye umudari wo hejuru cyane mu gisirikare cy’icyo gihugu umupilote w’indege ya kajugujugu wo mu gihe cy’intambara yo muri Vietnam wasuzuguye itegeko yari ahawe, akarokora bagenzi be.

Kapiteni uri mu kiruhuko cy’izabukuru Larry Taylor, w’imyaka 81, yambikiwe umudari w’icyubahiro uzwi nka ‘Medal of Honor’, mu biro bya Perezida w’Amerika, White House.

Yahawe uyu mudari ku bw’igikorwa yakoze, ubwo mu mwaka wa 1968, yatwaye kajugujugu y’intambara yo mu bwoko bwa Cobra, ayijyana ahari harimo kubera imirwano, arokora abasirikare bane b’Amerika bari bari hafi kwicwa.
Igisirikare cy’Amerika cyavuze ko ibyo yakoze bitari byarigeze na rimwe bigeragezwa n’undi musirikare.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 18 y’ukwezi kwa Kamena (6) mu 1968, itsinda ry’abasirikare bakora irondo ry’ubutasi babanza imbere kure, ari na bo Taylor, icyo gihe wari ufite ipeti rya ‘First lieutenant’ (1st Lt), yarokoye, ryarashweho bikomeye ndetse rigotwa n’abasirikare b’umwanzi hanze y’umujyi wa Ho Chi Minh City, muri Vietnam.
Mu gihe yari asigaje ibitoro bicye mu ndege kandi inafite amasasu macye, yakoze ibitero byo kurasa yegereye ku butaka, mu gihe abasirikare b’umwanzi na bo bamurasagaho bikomeye bari ku butaka mu gihe cy’iminota hafi 30.
Amaze kubona ko inzira rya tsinda ry’abasirikare bagenzi be ryari ririmo gushaka kunyuramo rihunga yari umutego ryari kwicirwamo, yakoresheje radio ye y’itumanaho rya gisirikare (iyi izwi nk’icyombo), ababwira indi nzira yo kunyuramo bahunga berekeza aho abafatira.

White House yavuze ko ubwo abo basirikare bari bageze aho hantu yabarangiye, 1st Lt Taylor yaparitse kajugujugu “atitaye na gato ku mutekano we bwite” kugira ngo afate abo basirikare bane.
Byabaye ngombwa ko abo basirikare bagenda bitendetse ku ndege, kuko yo ubwayo yari ifite ubushobozi bwo gutwara abantu babiri gusa.

Muri uwo muhango wo kumwambika umudari wabaye ku wa kabiri, Perezida Biden yagize ati: “Kajugujugu y’ubutabazi ntabwo yari irimo kuza.
“Ahubwo, Lieutenant Taylor yakiriye [yahawe] itegeko risobanutse neza: Garuka mu kigo. Igisubizo cye na cyo cyari gisobanutse neza: ‘Ndimo kuhavana abasirikare banjye. Ndimo kuhavana abasirikare banjye.’

“Uko kuhabakura Lieutenant Taylor yabikoze we ubwe wenyine, igikorwa kitari cyarigeze gikorwa na rimwe muri Cobra.”
Uyu mukambwe uvuka muri leta ya Tennessee yarashweho inshuro nyinshi muri icyo gikorwa cyo kurokora bagenzi be.

Perezida wa America Joe Biden yagize ati: “Yanze kubireka. Yanze gusiga Umunyamerika mugenzi we.
“Ubwo byari bibaye ngombwa ko agira icyo akora, Larry yakoze buri kintu ashoboye cyose. Yahinduye ubuzima bw’imiryango ine mu bisekuru byakurikiyeho.”

Abasirikare b’Amerika 3,515 bonyine ni bo bamaze guhabwa uwo mudari w’icyubahiro, mu basirikare bose hamwe miliyoni 40 bamaze kujya mu gisirikare cy’Amerika kuva intambara y’ubutita ibaye.

Ivomo: BBC

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?