RIB yataye muri yombi ukekwaho kwica abagera kuri 12 akabashyingura mu nzu yakodeshaga

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafashe  uwitwa Kazungu Denny, ukekwaho kwica abantu akabashyingura mu nzu yakodeshaga iherereye mu Karere ka Kicukiro.

Kazungu Denis ukekwaho kwica abantu akabashyingura mu nzu yakodeshaga iri mu Murenge wa Kanombe,mu Kagari ka Busanza,mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, yafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Nzeri 2023, hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B Thierry yemeje iby’aya makuru, avuga ko Kazungu ashinjwa kwica abantu akabashyingura mu nzu yakodeshaga.

Dr Murangira akomeza avuga ko uriya mugabo yatawe muri yombi ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano.

Yagize ati “RIB yafunze Kazungu Denny ukekwaho kwica abantu akabashyingura mu nzu yakodeshaga.”

Akomeza avuga ko uyu Kazungu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane umubare n’umwirondoro wabo yaba yarishe, ndetse na dosiye ye ikorwe ishyikirizwe ubushinjacyaha.

RIB yakomeje ishimira abaturarwanda ku bufatanye bakomeje kugaragaza batanga amakuru, kugira ngo abakekwaho ibyaha bashyikirizwe ubutabera, n’abafite umugambi wo kubikora uburizwemo.

Kugeza ubu nta mubare nyawo cyangwa imyirondoro yabakekwaho kwicwa na Kazungu biramenyekana, gusa amakuru agera ku kinyamakuru Impano ariko atari yemezwa n’urwego urwo arirwo rwose, ari uko ku mugoroba wa taliki 05 Nzeri 2023, mu nzu Kazungu yabagamo hari hamaze kuboneka imirambo igera kuri 12, irimo igaragara ko ari iya vuba, itarangirika.

Igihano yahabwa aramutse ahamijwe icyaha cy’ubwicanyi, yahabwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?