Kim Jong Un agiye gusura Putin

Umwe mu bayobozi ba Amerika  yabwiye igitangazamakuru CBS, gikorana na BBC muri Amerika, ko Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un ateganya gukorera uruzinduko mu Burusiya muri uku kwezi, aho azaba agiye guhura na Perezida Vladimir Putin.

Aba bayobozi bombi bazaganira ku kuba Koreya ya Ruguru ishobora guha intwaro Uburusiya zo kubufasha mu ntambara yo muri Ukraine, nkuko uwabitangaje yabivuze.

Ahantu nyirizina iyo nama iteganyijwe izabera ntiharamenyekana.

Ntacyo Koreya ya Ruguru cyangwa Uburusiya byahise bitangaza kuri iyo nkuru, yanatangajwe n’ibindi bitangazamakuru byo muri Amerika.

Ivomo: BBC

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?