Umwe mu baturiye iki kigo wavuganye n’ikinyamakuru Impano, ibyo bikimara kuba, yavugaga ko ibyo byabaye ubwo abanyeshuri bari mu mashuri biga, gusa akavuga ko nta wahitanywe n’isenyuka ry’ibyo bisenge, yanabwiye Impano ko hari abana babiri bashwaratuwe n’amabati, ndetse bikaba byagaragaraga ko abandi batashywe n’ubwoba.
Ku murongo wa Telephone, umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Rubugurizo yabwiye Impano ko, iryo guruka ry’igisenge ryabayeho koko ariko avuga ko yamaze kubitangamo raporo, bityo andi makuru yabazwa inzego zimukuriye.
Mu gushaka amakuru y’isumbuye kuri ayo, Impano twavuganye na HABYARIMANA Daniel ushinzwe uburezi mu karere ka Muhanga, maze atubwira ko koko kuri icyo kigo hari amashuri abiri yasambuwe n’umuyaga.
Yagize ati” Muri ibi bihe hariho imvura nyinshi y’umuhindo, hari aho umuyaga ujyenda wangiza ibintu bitandukanye, no ku Rwunge rwamashuri rwa Rubugurizo rero niko byagenze, umuyaga usambura ibyumba bibiri by’amashuri.”
Daniel yavugaga ko amakuru amaze guhabwa ari uko nta munyeshuri cyangwa undi wese wakomerekejwe n’iyo mpanuka yatewe n’umuyaga, ndetse akanavuga ko ababyeyi barerera muri iki kigo batagomba guhangayika kuko bari bufatanye n’izindi nzego ku buryo ibyangiritse bisanwa vuba cyangwa hagashakishwa ubundi buryo, mu cyumweru gitaha amasomo akazakomeza nk’uko byari bisanzwe.