New York: Umuganga wavuraga abanduye Coronavirus byamurenze ariyahura

Dr Lorna Breen yari umuganga mu ishami ryita ku ndembe mu bitaro biri i Manhattan, akaba yarapfuye ku cyumweru kubera ibikomere yiteye ubwe nk’uko  polisi ya New York ibitangaza.

Se umubyara, Dr Philip Breen aganira n’ikinyamakuru  New York Times yagaragaje ko kwiyahure k’umukobwa we bishobora kuba byaraturutse ku ihungabana ryaturutse mu kazi ke ka buri munsi. Yagize  ati: “Yagerageje gukora akazi ke ariko karamwica”.

Dr Philip yakomeje avuga ko umukobwa we nta kibazo yajyaga agira cy’uburwayi bwo mu mutwe. Yiyahuriye aho yari atuye muri Virginia, aho yabanaga n’umuryango we.

Dr Lorna Breen mu gihe cy’akazi ke nawe yarwaye coronavirus ariko agaruka mu kazi nyuma y’icyumweru n’igice amaze koroherwa nk’uko se abivuga.

Se avuga ko ibitaro yakoreraga byari byongeye kumwohereza mu rugo, ntiyabyemera kugeza ubwo umuryango we umusabye kubyemera agataha. Yavuze ko  ubwo aheruka kuvugana n’umukobwa we yari mu gahinda, akamubwira uburyo abantu bari kwicwa na Covid-19 kugeza ubwo hari n’abapfa batarabavana mu modoka zitwara indembe.

Ati: “Mu by’ukuri yari mu bari ku murongo wa mbere muri uru rugamba. Tumubona nk’intwari kimwe n’abandi bose bamaze kugwa kuri uru rugamba”.

Ukuriye polisi muri aka gace mu itangazo yasohoye, yavuze ko “Abaganga bari muri uru rugamba nabo bashobora kwibasirwa n’indwara zo mu mutwe bitewe n’iki cyorezo”. Kandi  avuga ko aba bakozi basanzwe bakora akazi kagoranye cyane, “none coronavirus ikaba yarongereye ugukomera kw’akazi kabo”.

Akenshi kwiyahura biterwa n’indwara y’agahinda gakabije(Depression) iyi ikaba indwara ituma umuntu yumva yanze ubuzima, akanumva ko ku bwe kubaho nta na kimwe bimumariye ku buryo bishobora kumurenga akaba yaniyambura ubuzima, kuko aba yumva nta kindi cyamumara ako gahinda gakabije.

BBC

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?