RIB yataye muri yombi umukozi wa Leta ukekwaho gusambanira mu ruhame

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi, umukozi w’Akarere ka Nyamagabe (Data Manager) ukekwaho gukora ibikorwa by’urukozasoni mu ruhame, aho agaragara mu mashusho asa nushaka gusambana n’umukobwa wabyinaga amwicayeho.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga mu minsi yashize, hagaragaramo umugabo wari uri mu kabari, umukobwa amwicaye ku kibero hanyuma umugabo agafungura ipantaro asa nushaka gusohoramo igitsina. Gusa muri ayo mashusho umukobwa yari yambaye.

Bivugwa ko byabaye ahagana saa Yine z’igitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki 1 Mata 2023, mu kabari gaherereye mu Kagari ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Igihe abivuga.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko uyu mugabo yatawe muri yombi tariki 6 Mata akurikiranywaho icyaha cyo gukora ibikorwa by’urukozasoni mu ruhame ubwo yarari mu kabari agakora imibonano mpuzabitsina mu ruhame.

Dr. Murangira yavuze ko imyitwarire nk’iyi iteye isoni kandi idakwiye guhabwa intebe mu Muryango Nyarwanda.

Uyu mukozi ukurikiranyweho icyi icyaha, agihamijwe yahanishwa ingingo ya 143 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iteganya igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?