RTDA mu nzira yo kurangiza burundu ibibazo bigaragara mu byapa byo ku muhanda

Kuri uyu wa 2 ku ngoro y’Inteko Inshinga Amategeko y’u Rwanda habereye ibiganiro byahuje Minisiteri y’Ibikorwa remezo (Mininfra) Ikigo cy’Igihugu gishizwe iterambere ry’Ubwikorezi mu Rwanda (RTDA) ndetse n’ Abasenateri ba Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, aho baganiraga ku gikorwa ngo hagabanywe ndetse hanakumirwe impanuka zo mu muhanda.

Ni ibiganiro byibanze ku kumenya igikorwa mu gukumira impanuka zo mu muhanda nka kimwe bubibazo biri kugarukwaho muri iyi minsi.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi mu Rwanda (RTDA) Imena Munyampenda,
yavuze ko babaruye ahagomba gushyirwa ibyapa, bakaba bamaze gushyiraho ibyapa birenga 600 ndetse, bakaba banateganya gushyiraho ibindi birenga 400 uyu mwaka.

Yanavuze kandi ko buri gihe bagenzura ahantu hateza impanuka cyangwa hateye inkeke, hagakosorwa, ibyo bikaba ari igikorwa gikomeza kugirango harusheho kurengera ubuzima bw’abatwarwa n’impanuka .

Mu mwaka wa 2021, impanuka zo mu muhanda zahitanye abantu 655, muri bo 225 bari Abanyamaguru.Muri uwo mwaka kandi biturutse ku mpanuka zo mu muhanda hakomeretse bikomeye 175 mu bantu 684 bakomeretse, naho abanyamaguru 1262 bakomereka byoroheje mu bantu 5244 bakomeretse byoroheje.

Inkuru ya Shyaka Eric

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?