Muhanga: Hasubukuwe gahunda ya Gerayo Amahoro

Nyuma y’uko mu mwaka wa 2019 Polisi y’igihugu yari yatangije gahunda ya Gerayo Amahoro, igamije kurinda umutekano w’abakoresha Umuhanda aho bagirwa inama y’uburyo bawukoresha neza, ariko ikaza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, kuri uyu wa 08 Ukuboza 2022 mu karere ka Muhanga habereye igikorwa cyo gusubukura iyi gahunda mu ntara y’Amajyepfo.

Uwitonze Theogen usanzwe akora akazi ko gutwara abantu kuri moto witabiriye icyi gikorwa , avuga ko agiye no gukangurira bagenzi be batari bahari ibyiza byo kugenda neza mu muhanda.

Yagize ati” Nkange ngiye gukangurira na bagenzi bange bataje hano ibyiza byo kugenda neza mu muhanda, ndetse igihe tubonye utubahirije amabwiriza tukamukangurira kugenda neza, tukirinda impanuka, tukagerayo amahoro.”

Guverineri w’intara y’Amajyepfo yibukije Abamotari ko Umutekano wo mu muhanda no kubungabunga ubuzima bw’Abaturage ndetse na bo ubwabo ari inshingano za buri wese n’Abamotari barimo.

DCGP Jeanne Chantal Ujeneza yabwiye itangazamakuru ko bazi neza ko hari zimwe mu mpamvu ziteza impanuka zo mu muhanda zituruka ku kuba haba habayeho kwirengagiza amakosa amwe namwe, bigakorwa n’Abapolisi baba bateshutse ku nshingano n’amabwiriza, ariko akavuga ko byahagurukiwe kuko nta kujenjeka kuba mu guhana ibyaha bigendanye na ruswa.

DCGP Ujeneza yanavuze ko muri uyu mwaka wa 2022 mu Rwanda hamaze kuba impanuka 9,468 zikaba zarahitanye abagera kuri 617 naho 234 bahitanywe n’izo mpanuka bakaba bari Abanyamaguru.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?