Isezerano rya Bad Rama ku mubyeyi we witabye Imana

Mupende Ramadhan wamenyekanye mu muziki Nyarwanda nka Bad Rama akaba ari na we washinze inzu y’umuziki ya The Mane, yasezeranyije Umubyeyi we Bugeshi witabye Imana kuzamwusiriza ikivi. 

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Bad Rama yatatse Se umubyara, anamusezeranya ko azusa ikivu cye.

Yagize ati” RIP Papa. Simfite icyo nakuvugaho, imirimo yawe wayikoze uko bikwiye, nzahora nkwibuka nk’intwari yange, ngusezeranya kusa ikivi watangiye, Imana ikwakire mu bayo. Tuzaguhoza ku mutima, uruhukire mu mahoro Papa.

Uyu mubyeyi yitabye Imana mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 11 Ukuboza 2022, biturutse ku burwayi yari amaranye igihe.

 

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?