Ruhango: Hatangijwe igikorwa cyo gukingira abari hagati y’imyaka 12-18

Kuri uyu wa mbere taki 17 Mutarama 2022 mu karere ka Ruhango hatangijwe ibikorwa byo gukingira Covid 19 abana bafite kuva ku myaka 12 kugeza kuri17, ubuyobozi bw’aka karere burasaba abaturage kubigira ibyabo ndetse ntihagire umwana usiba cyangwa ngo asibywe ishuri kuko urukingo ari igisubizo kirambye ku cyorezo cya COVID-19.

Iki gikorwa cyo gukingira  abana kuva ku myaka 12-17  cyatangiriye mu bigo by’amashuri 19 ku bigo  117 biri mu Karere ka Ruhango kandi byose bizakorerwamo icyo gikorwa cy’ikingira.

Mu gihe hirya no hino hagiye humvikana ababyeyi bitwaje imyemerere bagakura abana mu ishuri ngo batazambara udupfukamunwa abandi bakanga kubasinyira ngo bakingirwe, ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bushimira abaturage bakomeje gushyigikira ibikorwa by’ikingira ndetse bakanasinyira abana ngo bakingirwe, bukanabasaba gukomeza kubigira ibyabo.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango HABARUREMA Valens yagize ati” Ababyeyi turabashimira ko basinyiye abana ibikenewe. Turabasaba kubyibutsa abana cyane cyane ku biga bataha iwabo, no kutagira umwana usiba kuko urukingo ni igisubizo kirambye kuri COVID-19.”

Kuri  uyu wambere byari biteganyijwe ko abafite guhera ku myaka 12 kugera kuri 17 bari bukingirwe ari 10,257 naho  Abanyeshuri bari muri icyo kijyero bagomba  kuzakingirwa  bakaba ari 42,236.

 

 

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *