Rwamagana Mu Murenge wa Musha mu Kagari ka Nyabisindu mu Ntara y’Iburasirazuba Umugabo n’umugore bahohoteye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabisindu, bakamumenaho indobo y’urwagwa batangiye gukurikiranwa, gusa umugabo yarirutse ariko umugore ari mu maboko ya RIB.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Muhoza Théogène, yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabisindu yamenweho urwagwa mu gihe yabazaga impamvu abantu banywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Ibyo ngo byabaye ku wa Kane tariki ya 24 Kamena 2021, saa tanu z’amanywa mu Mudugudu wa Rujumbura, Akagari ka Nyabisindu ubwo Gitifu Habineza Claude bamennyeho urwagwa yajyanaga na bamwe mu bakuru b’imidugudu kureba aho abantu banyweraga inzoga ubundi hadasanzwe akabari.
Ubwo yahageraga akabaza impamvu bacuruza inzoga, umugabo yaramusatiriye aramufata umugore amumenaho indobo y’urwagwa.”
Bikimara kuba ngo umugabo yarirutse arabasiga ariko umugore arafatwa ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Muhoza Théogène umuyobozi w’umurenge wa Musha byabereyemo asaba abaturage kwirinda gucuruza utubari kuko bitemewe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, akanabasaba kwirinda gusagarira abayobozi kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.