Uko byagenze ngo Uwihaye Imana yisange mu bufatanyacyaha na bene Ngango.

Nkuko byahamijwe n’Urwego Rw’igihugu Rw’ubugenzacyaha(RIB) Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana, Ingabire Jean Marie Théophile  yafatanywe amafaranga agera kuri miliyoni 400 Frw yakuwe muri miliyari 1 Frw yibwe umushoramari w’umunyamahanga.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko icyatumye uyu mupadiri afungwa ari amafaranga menshi yafatiwe iwe aho yabaga ku kiliziya.

Yavuze ko nyuma yo kwakira ikirego cyatanzwe n’umushoramari wibwe amafaranga agera kuri miliyari 1 Frw bikozwe n’abatekamutwe aribwo batangiye iperereza.

Ati “RIB yahise itangira iperereza, iza gufata babiri mu batekamutwe, umwe muri bo akaba yari amaze kubitsa umugabane we Padiri Ingabire, ungana na miliyoni 400 Frw.”

Yakomeje avuga ko uwo mujura amaze kuvuga aho yahishe amafaranga [kwa mubyara we Padiri Ingabire] aribwo RIB yagiye gusaka iwe isangayo ayo mafaranga abitse mu mutamenwa. Icyo gihe na we yahise atabwa muri yombi.

Itegeko riteganya ibyaha n’Ibihano mu ngingo yaryo ya 247 ivuga ku guhisha ibintu bikomoka ku cyaha ivuga ko umuntu wese uhisha ibintu cyangwa igice cyabyo, azi ko byambuwe, byarigishijwe cyangwa bikomoka ku cyaha gikomeye cyangwa icyaha cy’ubugome, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 100 ariko atarenze ibihumbi 300.

Ibihano bivugwa mu gika cya kabiri ni nabyo bihanishwa umuntu wese, ubizi, ubona
inyungu, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ituruka ku kintu cyahishwe gikomoka ku cyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?