Sudani Yavuze ko nta mwenegihugu wayo izashyikiriza urukiko mpanabyaha rw’i Lahay. CPI

Kuri uyu wa mbere Umucamanza Tagelsir al-Hebr, wo muri Sudani yongeye gutangaza  ko nta Munyesudani uzigera ashyikirizwa urukiko mpanabyaha rw’i Lahay ruzwi nka  CPI.

Omar Al Bashir ari mu bimbere bashakishwa na ruriya rukiko , yakuwe ku butegetsi mu kwezi kwa kane umwaka ushize, akaba ashakishwa na CPI ngo akurikiranweho uruhare ashinjwa kuba yaragize mu ntambara yabaye mu ntara ya Darfur.

Tagelsir al-Hebr, ntiyavuze izina rya Bashir ariko avuga ko ubwigenge bw’igihugu ari kimwe mu bituma abenegihugu badashobora gushyikirizwa CPI. AGusa avuga ko Sudani ishobora kuzakorana na ruriya rukiko mu bihe bizaza, igihe byaba bibaye ngombwa.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *