Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba anifuza kuzongera kwiyamamaza kuri uyu mwanya mu matora yo mu mwaka utaha wa 2024, yaburanye ahakana ibyaha 34 ashinjwa mu rukiko rwa Manhattan, nyuma asubira mu rugo rwe muri Florida kuganira n’abamushyigikiye bari bamutegerereje.
Abashinjacyaha bagaragaje ko Trump akurikiranyweho ibyaha 34 birimo ibyo gukoresha impapuro mpimbano, zakoreshejwe mu rwego rwo kugira ngo haburizwemo amakuru yashoboraga kubuza Trump kuba umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu 2016, hishyurwa amafaranga atarashoboye gusobanurwa impamvu nyakuri yatumye atangwa. Ayo mafaranga ngo yishyuwe abagore babiri, harimo umukinnyi wa filimi z’urukozasoni, wavuze ko baryamanye, n’umugabo wavugaga ko hari amakuru afite ku mwana Trump yabyaye hanze y’urugo, nk’uko byatangajwe n’ibiro by’Ubushinjacyaha mu Karere ka Manhattan.
Trump yinjira mu rukiko, yagiye kwicarana n’abanyamategeko be, akajya akomeza guhanga amaso abanyamakuru bafotora kuko bari bemerewe gufata amafoto, nyuma umwanya wose w’iburanisha warangiye yicaye areba imbere akurikira.
Trump yavuze gake mu rukiko, abwira umucamanza ko ahakana ibyo aregwa (not guilty) kandi ko yagiriwe inama ku birebana n’uburenganzira bwe. Umucamanza yabwiye Trump ko aramutse yitwaye nabi yasohorwa mu rukiko. Trump ntacyo yongeye kuvuga kugeza asohotse mu rukiko.
Aganira n’amagana y’abamushyigikiye bari bari iwe muri Florida, Mar-a-Lago, ku mugoroba nyuma yo kuva mu rukiko, Trump yasubiyemo ko iperereza ryakozwe ryari ririmo politiki.
Trump yagize ati “Icyaha cyonyine nakoze, ni ukurwana ku gihugu cyacu ntatinya, nkirinda abashaka kugisenya” .
Trump yagombaga kuzagaruka mu rukiko mu Kwezi k’Ukuboza 2023, ariko abanyamategeko be, basabye ko yazihanganirwa ntagaragare mu rukiko icyo gihe kubera ko kugira ngo yitabe urukiko bisaba umutekano udasanzwe. Abashinjacyaha basabye urukiko gushyira iburanisha muri Mutarama 2024.