Amayaga: Inzu y’amateka ya Jenoside yifujwe kuva mu myaka 9 ishize igiye kubakwa

Mu gikorwa cyo gutangiza  kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda , Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens, yabwiye itangazamakuru ko hagiye kuvugururwa urwibutso rw’akarere rwa Kinazi bikazanajyana no kubaka inzu y’amateka ya Jenoside.

Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ariko by’umwihariko mu cyahoze ari Komine Ntongwe, Umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga (AGSF), wavugaga ko hashize imyaka igera ku munani usaba ko i Kinazi hakubakwa inzu y’ibimenyetso by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga, ariko bikaba byari bitarakorwa. Icyo gihe uwari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney wari umushyitsi mukuru, yasabye ko Akarere ka Ruhango kateganya ku ngengo y’imari yako ibyo kubaka inzu y’amateka y’ibimenyetso bya Jenoside, kandi kagakorana na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda bikihutishwa.

Ubu hibukwa ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi, umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko, guhera mu kwezi kwa karindwi hazatangira imirimo yo kuvugurura urw’ibutso rw’akarere rwa Kinazi ndetse hakanashyirwa igisenge kigezweho ku nzu yahoze ari urukiko, ariko kuko imirimo yo kubaka inzu y’amateka ya Jenoside itakorerwa rimwe, bikazakorwa mu byiciro. 

Yagize ati” Urwibutso rwa Kinazi dufite umushinga wo kuruvugurura, twawubariye miliyoni zirengaho gato 700,ariko ntabwo ari urwibutso nyirizina tuba tuvuga, tuba tuvuga.. kongeraho inzu y’amateka kugira ngo abantu bajye bagira ahantu baca basobanukirwe n’amateka ya hano ku mayaga ku bijyanye na Jenoside yakorewe abatutsi. Ubu hari ibikorwa bicye birimo bikorwa mu kuvugurura inzu ihasanzwe…, guhera mu kwa karindwi tuzayihindurira igisenge, tuzayihindurira inkuta uko ziteye, dushobora kuzashyiraho aho twandika amazina, dushyireho za reception (resebusiyo), dushyireho aho umuntu yaruhukira agize ikibazo akumva akayaga kagarutse..’’

Urwibutso rw’akarere rwa Kinazi, ruruhukiyemo imibiriri y’abarenga ibihumbi 60, bakaba ari abari batuye mu cyahoze ari Commune (Komine) Ntongwe, ibice byari biyikikije, ndetse n’abari bahahungiye bavuye mu bindi bice. 

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?