Nta muntu n’umwe uzigera aduhitiramo uko tubaho “Perezida Kagame”

Mu ijambo ritangiza kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bahisemo gukomeza kubaho kandi ko nta muntu n’umwe uzigera abahitiramo uko babaho.

Yagize ati” “Nta muntu n’umwe uzigera aduhitiramo uko tubaho ubuzima bwacu.. Bamwe mu bagerageza kugoreka ibyabaye mu mateka yacu, nta soni bagira. Ariko dufite ubuzima tubaho, kandi nta muntu n’umwe uzadufatira icyemezo cy’uko tubaho ubuzima bwacu. dufite imbaraga nyinshi tuvoma muri aya mateka, zitubwira ziti ntimukwiriye na rimwe kwemerera uwo ariwe wese kubabwiriza uko mukwiriye kubaho ubuzima bwanyu.“

Perezida Kagame kandi yavuze ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga, kuba abantu beza byari byabuze, aho bitumvikana uburyo abantu bicwaga bazizwa abo baribo, mu gihe yaba abicaga n’abicwaga bose nta n’umwe wahisemo ubwoko bwe.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?