U Rwanda ntirwashorwa mu ntambara n’imyigaragambyo y’abakongomani

Ubwo  Gen James Kabarebe yagezaga ijambo  ku banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ikoranabuhanga, yavuze ko u Rwanda rurwana intambara zisobanutse, Intambara zifite impamvu zigaragara zirengera igihugu cyarwo, ariko rudashobora kujya mu bushotoranyi, no gusubiza bitarimo ubwenge .

Umujyanama wa Perezida w’u Rwanda mu by’umutekano General James KABAREBE wanayoboye Operation yiswe Kitona yo mu 1998, yanagizwe indahiro ku buryo yigwa mu mashuri atandukanye ya Gisilikare mu isi, yahamirije Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ko kuba Abakongomani bakwigaragambya bakanangiza ibirango by’u Rwanda bidashobora gutuma u Rwanda rwinjira mu ntambara n’iki gihugu.

Yagize ati” Kuriya kwigaragambya ko ku mipaka, ntabwo Abakongo basara bakaza bagatuka u Rwanda ku mupaka, bagatera amabuye ngo ibyo bibe ari byo bishora u Rwanda mu ntambara, Intamabra utoranya iyo uri burwane n’iyo utari burwane. Wajya mu ntambara kurwana n’umusazi? Umusazi uramwihorera ariko nyine ukaba washyizeho akagozi atagomba kurenga.”

Kuwa mbere w’iki cyumweru amagana ya bamwe mu bakongomani bigaragambyaga bamagana u Rwanda bashingiye kuri raporo z’ubuyobozi bwa Congo zivuga ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23 uri kwigarurira ibice bitandukanye mu burasirazuba bw’iki gihugu,  bagerageje kwambuka umupaka w’u Rwanda kuri bariyeri nto bahagarikwa n’abapolisi ba Congo.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?