Ubuzima busharira bwa Theo Bosebabireba, n’uburyo Mama we yapfuye yarameze ihembe

Inganzo  ya Theo Bosebabireba yiganjemo indirimbo zirimo amagambo akarishye agaragaza ubuzima bubi yabayemo yayigarutseho mu kiganiro The Jam yagiranye na Gerard Mbabazi , aho yavuze ko adashobora kwibagirwa ubuzima bubi yabayemo ndetse anavuga ku kuba umubyeyi we yarapfuye yarameze ihembe.

Ubwo Gerad Mbabazi yari amubajije ku nganzo ye iba isa n’irimo amaganya, Theo yamusubije ko adashobora kwibagirwa ubuzima bubi yabayemo aho yashonje kandi inzara y’igihe kirekire atari ukuburara ngo ejo uzarye!

Yagize ati” Twarashonje, tukabwirirwa tukaburara, abantu babimenye neza ari uko umuvandimwe wange apfuye yishwe n’inzara. Mushiki wange nawe inzara yaramwishe arapfa ariko aza kuzanzamuka n’ubwo byamuviriyemo ingaruka zikomeye kuko uko yapfuye angana icyo gihe n’ubu niko akingana(mu gihagararo).”

Muri icyo kiganiro yanagarutse ku rupfu rwa Mama we wapfuye yarameze ihembe ku mutwe.

Yagize ati” Mama apfa twabuze isanduku yo kumushyinguramo biba ngombwa ko dusenya intebe yo mu nzu(urubahu) ngo dukureho urubahu ndetse n’imisumari kugirango bakore isandukuku. Isanduku yarimo umurambo wa Mama yamaze amasaha habuze uyiterura, Pasiteri yari ahari kuko Mama yari umukirisitu ariko bari banze kuyikoraho kuko bose bari babizi. Mama yapfuye yarameze ihembe.”

Theo Bosebabireba wagiye avugwaho gutera abakobwa batandukanye inda, ubu avuga ko yahindutse ndetse ku ikubitiro akaba yarasabye imbabazi umugore we yahoraga aca inyuma.

 

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?