Ababyeyi bari baramaze kwishyura amafaranga y’ishuri y’igihembwe cya mbere bizagenda bite?

Mu rwego rwo gukomeza guhangana no gukumira icyorezo cya Coronavirus Leta y’uRwanda yafashe umwanzuro wo gukomeza gufunga amashuri kugeza muri Nzeri 2020. Nyuma y’uwo mwanzuro binyuze muri Minisiteri y’uburezi hatangajwe ko amashuri makuru na za Kaminuza bizakomereza aho amasomo yari agereje ariko, amashuri abanza ndetse nayisumbuye akazatangira bundi bushya.

Uyu mwanzuro ukimara gutangazwa hibajijwe uko bizagendekera ababyeyi bari baramaze kwishyura amafaranga y’igihembwe cya mbere. Hibajijwe niba azaherwaho igihe amashuri azaba afunguye cyangwa niba bazayahomba .

Mu kiganiro umunyamabanga muri minisiteri y’uburezi  ushinzwe ikoranabuhanga n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro Madame Irere Claudette yahaye Radio Rwanda  yagize ati” Ntabwo ababyeyi bari bakwiye kubifata nk’igihombo kuko ntawe uhomba yarihiriye umwana we ishuri”. Yakomeje avuga ko mu gihe amashuri azaba afunguye ababyeyi bazakomerezaho aho bari bagereje.

Ese koko iki gisubizo kirahagije ngo ababyeyi bamenye neza niba batazongera kwishyuzwa igihembwe cya mbere bari baramaze kwishyura?

Uko biri kose, ushobora gusanga ibyo ababyeye babwiwe bitandukanye n’ibyo bifuzaga kumva. Kuko ntabwo basobanukiwe niba igihembwe cya mbere batazongera kukishyuzwa cyangwa niba bazatangira bakishyura nk’ibisanzwe. Ibi Minisitiri Irere Claudette asa nuwabiciye ku ruhande ariko agasa n’ubibutsa ko n’ubwo bakongera bakishyura ntacyo baba bahombye kuko urihirira umwana ishuri adashobora guhomba.

Ese koko birakwiye ko ababyeyi(basubizwa) batazishyura amafaranga y’igihembwe cya mbere?

Kugira ngo usubize cyangwa wisubize iki kibazo birasaba kwishyira mu mwanya wa buri ruhande, ndetse ukanibaza ibi bibazo bikurikira:

1. Ese ubundi kuki ababyeyi bishyura amafaranga y’ishuri?

2. Ese iyo umubyeyi yishyuye amafaranga y’ishuri ni iyihe serivise aba aguze?

3. Ese iyo serivisi umubyeyi yishyura ngo ihabwe umwana we, koko uwo mwana yarayihawe?

Nyuma yo kwibaza ibyo bibazo nkeka ko buri wese yahita abona igisubizo kandi kimunyuze. Gusa reka turebere hamwe ibisubizo by’ibyo bibazo.

1. Ikibazo cya mbere: Mu byukuri impamvu ababyeyi bishyura mafaranga y’ishuri ni ukugirango aya mafaranga ahurizwe hamwe, hanyuma afashe uyu munyeshuri kubona ubumenyi aba yagiye gushaka. Ibi bivuze ko muri aya mafaranga umubyeyi aba yishyuye ariho hagurwamo ingwa, ibibaho byo kwandikiraho, hakishyurwa abakozi barimo abarimu, abashinzwe umutekano, abakora isuku ndetse no gutunganya ibindi byose bijyanye n’aho umunyeshuri yigira, aho arara, aho yogera, aho yiherera ndetse n’ibindi.

2. Iyo umubyeyi yishyuye amafaranga y’ishuri aba ashakira ubumenyi umwana yishyuriye nk’uko twabivuze haruguru kuko umwarimu uzatanga ubwo bumenyi agira uburyo yishyurwamo.

3. Niba abanyeshuri baramaze igihe runaka ku ishuri biga ubwabyo bisobanuye ko bigishijwe kandi aribyo amafaranga aba yishyuriwe. Nyuma y’uko amafaranga yishyuwe abarimu barahembwe, ba bakozi bose bafasha umunyeshuri kubaho ku ishuri barahembwe, bivuze ngo niba byaragenze gutyo amafaranga yishyuwe yakoreshejwe icyo yari yagenewe gukora.

Hakwiye gukorwa iki?

Amashuri naramuka atangiye, bariya bantu bafasha umunyeshuri kubaho ku ishuri ndetse no kumuha ubumenyi bazahera umunsi batangiriyeho akazi babara igihe gisigaje ngo bahembwe, kandi amafaranga abahemba aho ava twamaze kuhabona, bivuze ngo ababyeyi baramutse batishyuye igihembwe cya mbere byaba ngombwa ko abana batazakiga kuko bariya bakozi ntabwo bashobora gukorera ubuntu kandi byamaze kugaragara ko ibyo basabwaga gukora nubundi amashuri yafunze barabikoze.

Igihe ababyeyi baba bakeneye ko abana babo biga igihembwe cya mbere, bagomba kwishyura. Bitaba ibyo kereka Leta iramutse yemeye gufasha ibigo by’amashuri ibingana cyangwa ibiruta umusanzu watangwaga n’ababyeyi kugira ngo ibigo nabyo bibashe gukora inshingano zabyo.

Kugeza ubu Coronavirus yabaye intandaro y’ifungwa ry’amashuri ntabwo irabonerwa umuti uhamye cyangwa urukingo nk’uko bitangazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS. Bivuze ko” gahunda yo kwirinda igikomeje, ugomba kwambara agapfukamunwa igihe ugiye ahahurira abantu benshi, gukaraba into ki kenshi ndetse no gusiga intera byibuza ya metero hagati yawe nuwo uhagararanye na we”.

 

 

 

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?