Mu gihe abaturarwanda baba bakomeje kubahiriza amabwiriza uko bisabwa, mu mezi atandatu ari imbere bashobora kuzakuramo udupfukamunwa ndetse utubari n’inzu z’imyidagaduro zikongera gufungura nk’uko byahoze.
Mu kiganiro bagiriraga ku bitangazamakuru by’igihugu, bamwe mu bagize Goverinoma baganiraga ku ngamba nshya zaraye zifashwe n’inama y’abaminisitri yateranye kuwa 12 Kamena 2021, Nibwo Minisitiri w’ubuzima Ngamije Daniel yavuze ko mu mezi atandatu bishoboka ko abaturarwanda bazasubira mu buzima busanzwe kuko hazaba hamaze gukingirwa by’ibuza 60% by’abagomba gukingirwa nk’uko byagiye biba no mibindi bihugu.
Minisitiri Ngamije yagize ati” Gahunda y’inkingo irahari, abantu nibagerageze kubahiriza amabwiriza kuko ntamahitamo dufite. Gukingira ni byiza kuko bituma tugera kuri 60% by’abakingiwe, icyo gihe nta nubwo Virusi iba yashobora kumvaho ngo ikuzeho, niho tugana, ni amezi atandu ari imbere abantu nibakomeze bubahirize amabwiriza mwagiye mubibona no mu bindi bihugu ko iyo bamaze kugera kuri 60% ubuzima buba nk’ubusanzwe. Nibihangane amezi atandatu ubundi dusubire mu buzima busanzwe.”
U Rwanda rufite gahunda yo gukingira abantu 7,800,000 bikaba biteganyijwe ko uyu mwaka uzagera rwamaze gukingira abarenga miliyoni 5, bityo abantu bakaba bashobora kuzasubira mu buzima busanzwe, abantu bagakuramo udupfukamunwa ndetse utubari n’inzu z’imyidagaduro zikongera gufungura nk’uko byagiye bigenda mu bihugu byamaze gukingira kugera kuri 60% nko muri Israel ndetse n’ibindi bice bitandukanye bya Leta z’unze ubumwe za Amerika.