MINISANTE yavuze ko aba barwayi bose bari kuvurirwa ahabugenewe ndetse bamwe muri bo bari koroherwa.Benshi ngo nta bimenyetso by’iyi ndwara bagaragaza.

MINISANTE yongeye gusaba abanyarwanda kwitwararika bagakurikiza ingamba zose zafashwe zirimo kuguma mu rugo,kwirinda ingendo zitari ngombwa.
Abanyarwanda barasabwa gukomeza gukaraba intoki kenshi, kubahiriza intera ya metero imwe hagati yabo no guhamagara nimer 114 igihe umuntu yibonyeho ibimenyetso bya Coronavirus nk’inkorora,umuriro,guhumeka bigoranye.