11 b’Amavubi b’ibihe byose mu maso ya myugariro w’umunyabigwi Nshimiyimana Canisius

Nshimyimana Canisius, umwe mu bakanyujijeho mu ikipe y’igihugu no muri Mukura VS, avuga ko umukino wamubabaje mu buzima bwe ari umukino batsinzwemo na Tunisia mu gikombe cy’Afurika cya 2004 aho ahamya ko ari uburangare bagize.

Uyu mugabo ubu atoza abato b’ikipe ye Mukura VS yakiniye imyaka 12 yose, yatangiye kuyikinira mu 1998 kugeza muri 2010.

Ni umwe muri ba myugariro beza bo ku ruhande rw’iburyo u Rwanda rwagize, ari mu ikipe y’abakinnyi bakinnye igikombe cy’Afurika cya 2004, igikombe kimwe rukumbi Amavubi yitabiriye.

Mu kiganiro na ISIMBI, uyu munyabigwi watangiye gukinira Amavubi ahereye mu bato mu 1999, yaje kuyasezeramo muri 2007, yavuze ko umukino wamubabaje ari uwo batsinzwe na Tunisia 2-1 mu gikombe cy’Afurika cya 2004.

Yagize ati“umukino wambabaje ni muri CAN 2004 dutsindwa na Tunisia 2-1, habayemo uburangare no kutamenyera amarushanwa ni na yo yatumye dutaha ahari, kuko iyo tuyitsinda cyangwa tukanganya twari gukomeza.”

Umukino wamushimishije ni umukino Amavubi yasezereye Kenya muri CECAFA ya 2003 yabereye Sudani, Amakipe yombi yari yanganyije 1-1(Amavubi yatsindiwe na Lomami Jean mu gihe Kenya yatsindiwe na James Omondi), Amavubi yaje gukomeza ku mukino wa nyuma kuri penaliti 4-3, na Canisius yarayitsinze, gusa Uganda yaje kwegukana igikombe itsinze u Rwanda 2-0.

Nshimiyimana Canisius, uretse gukinira Amavubi anavuga ko yayakurikiranye cyane, ari na yo mpamvu ahamya ko mu ikipe y’abakinnyi 11 beza b’ibihe byose kuri we mu Mavubi byagorana kubonamo abakinnyi b’ubu, gusa ngo na bo ni beza ariko aba kera bari beza kubarusha.

Muri iyi kipe ye, avuga ko baba bakina sisiteme ya 4-2-4, sisiteme ikoreshwa cyane iyo ikipe ishaka gusatira.

Dore 11 beza b’ibihe byose kuri Nshimiyimana Canisius

Umunyezamu: Muhamud Mosi(Atraco FC, Rayon Sports na APR FC)

Ba myugariro: Bizagwira Leandre(Kiyovu Sports na Etincelles) Ndikumana Hamadi Katauti(Rayon Sports na Espoir FC), Ntaganda Elias(Mukungwa na APR FC) na Nshimiyimana Canisius(Mukura VS)

Abakina hagati: Eric Nshimiyimana(APR FC na Kiyovu Sports), Sibo Abdul(APR FC, Kiyovu Sports, Etincelles)

Ba rutahizamu: Karekezi Olivier(APR FC), Gatete Jimmy(Mukura VS, APR FC na Rayon Sports), Desire Mbonabucya (Kiyovu Sports) na Saidi Abed Makasi(Espoir FC, Rayon Sports)

 

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?