Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’intebe Dr Ngirente Eduard. Ingendo zihuza intara n’umujyi wa Kigali ziremewe, uretse gusa mu turere twa Rusizi na Rubavu. Gutwara abagenzi kuri moto no mu modoka rusange nabyo biremewe hakurikijwe amabwiriza n’ingamba zo kwirinda covid-19, uretse gusa muri utwo turere twavuzwe haruguru.
Gusezerana imbere y’amategeko biremewe ariko ntibirenze abantu 15, mu gihe insegero zigifunze , gahunda yo gusezerana mu rusengero yo ntacyo yigeze ivugwaho.
Ngiryo itanzazo ry’ibiro bya Minisitiri w’intebe