Afghanistan: Abatalibani batangaje ko abakobwa bazasubira mu mashuri vuba.

Umuvugizi wa minisiteri y’ubutegetsi bw’imbere mu gihugu yabwiye Al Jazeera ko amashuri arimo na  za kaminuza zose zo muri Afuganisitani bizongera gufungura mu gihe giton Ndetse binashimangirwa na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu cya Afuganisitani aho yavuze yanongeyeho ko abakobwa na bo bazemererwa gusubira mu mashuri yisumbuye vuba.

Ku cyumweru, umuvugizi wa minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Saeed Khosty, yatangarije Al Jazeera ko igihe nyacyo cy’itangira ry’amashuri kizatangazwa na Minisiteri y’uburezi.

Yagize ati: “Nkurikije imyumvire yanjye n’amakuru mfite, mu gihe gito cyane kaminuza n’amashuri yose bizafungurwa kandi abakobwa n’abagore bose bazasubira ku ishuri ndetse bakore n’akazi kabo ko kwigisha”.

Nyuma y’aho abatalibani basubiriye ku butegetsi muri  Afuganisitani, abakobwa b’ingimbi basabwe kuguma mu rugo kugeza igihe hazaba hamaze gushyirirwaho ahantu heza ho kwigira,  gusaabahungu bo mu byiciro byose bari basabwe gukomeza kwiga.

Kwirengagizwa kw’abakobwa byongereye ubwoba bw’uko abatalibani bashobora kugarukana amatwara nkayo bahoranye mu bihe by’ubutegetsi bwabo   mu myaka ya za 1990, igihe abagore n’abakobwa babuzwaga n’amategeko kwiga no gukora.

Antonio Guterres, umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye(UN), mu ntangiriro z’ukwakira  yamaganye amasezerano y’abatalibani atsikamira abagore n’abakobwa bo muri Afuganisitani, anasaba uyu mutwe kuzuza inshingano zabo hakurikijwe uburenganzira mpuzamahanga bwa muntu.

 

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?