Akanama ngishwanama ka Rayon karashinjwa gushora miliyoni 25 ngo Rayon Sport isenyuke.

Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports FC Munyakazi Sadate  yemeza  ko abatavuga rumwe na komite nyobozi y’iyi kipe bashoye agera kuri miliyoni 25 z’amanyarwanda ngo bakunde bavangire ubuyobozi buriho bagamije gusenya ikipe, ariko bakaba bagihagaze bwuma kugeza magingo aya.

Ni mu butumwa yagenegeye abakunzi b’iyi kipe bose ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange, aho yavuze ko abatavuga rumwe na komite nyobozi ye, batanze agera kuri miliyoni 25 ngo bakunde bagure abakinnyi ba Rayon Sports FC, ngo bakunde bahime uyu muyobozi (Sadate Munyakazi).

Ubwo butumwa buragira buti:

Mwaramutse,

Nibyo koko abenshi mu maze iminsi mwibaza ibijya mbere muri Equipe ariko reka ngire bicye mbasobanuriraho.

Mpereye ku bibazo bimaze iminsi bihari mu buyobozi,

Mpereye kuri icyo nagira ngo mbabwire ko mu bibazo bikomeye tugira 90% bishingiye kuri icyo, impamvu mvuga gutyo nuko usanga Association yacu imeze nku urugo rutagira nyirarwo aho usanga buri wese arukoramo ibyo ashatse.

Niyo mpamvu mwumvise amakuru anyuranye aho abantu kuko bayoboye bahaguruka bagakora decralation ko birukanye ubuyobozi hatowe, bagashora amafaranga arenga miliyoni 25 mukwangiza Image y’Ubuyobozi, bagatanga ayo mafaranga mubikorwa byo kujyana abakinnyi mu yandi ma Équipes ngo bakunde bananize ubuyobozi, finalement nibaza niba arirwo rukundo dukunda Équipe yacu bikanyobera!!! Kuko ingufu n’amafaranga abantu bakoresheje mugusenya iyo tuzikoresha twubaka ndabarahira ukuri ko tutari kuba turi muri iyi situation.

Ikindi nibaza ni ukubera iki??? Abavuga ko uyoboye Equipe nabi, ese nuko turi ku mwanya wa kabiri??? Ese nuko twahembye kugera aho dukomewe mu nkokora na Covid 19??? Ese ni uko dusaba abaterankunga kongera ibyo baduha??? Ese ni uko tubaha rapport y’ikoreshwa ry’umutungo tukawushyira ku mugaragaro???

Mu nsobanurire ndusheho gusobanukirwa wenda njye simbona aho dukora nabi.

Abibaza ko nandikiye ubuyobozi bukuru bw’Igihugu ngaragaza amakosa bakumva ko nareze Equipe abo nabo baribeshya kuko Equipe ni Personne morale kandi uwo ntakora icyaha, abakora ibyaha ni personne physique.

Ikindi kibazo nabonye, ni pression ishyirwa ku buyobozi bijyanye n’amarangamutima ya buri wese cyangwa inyungu za buri wese, aho usanga buri wese ashaka ibikorwa ariko wagaruka ku rundi ruhande ntatange ubushobozi.

Ugasanga dufite porte feuille ya 17 miliyoni, ariko tugakora dépenses za 35 miliyoni mu byukuri ukibaza ngo abura ajya ava hehe???

Reka mbabwire aho ava, ava ku bayobozi akava mu madeni tutajya tuvamo, ese ubu ari nka Kampanyi ntiyari kuba yaramaze kuba Liquidé ??? Kubera ibihombo!!!

Hamwe nibyo nku ubuyobozi hari ibyo twiyemeje kugira ngo dukemure ibyo byose,

1. Ni ugukorera mu mucyo tukabazwa ibyo dukora kandi tugashyira ibintu ku murongo, ku buryo buri wese akora ibyo ashinzwe kandi akabazwa ibyo akora, umunsi tuzava kuri uwo murongo muzabitubaze, naho abababwira ko Equipe yasenyutse kubera ko umukinnyi runaka yagiye ababivuga niba babandi bashyira Pression ku buyobozi ariko mu by’ukuri bashaka ko dukomeza kubaho uko bidakwiriye, dufite abakinnyi 29 hamaze kugenda 5 uretse ko dufite abozongerwamo ariko rwose nta byacitse ihari.

2. Ntabwo tuzakomeza kubaho uko tudashoboye, niyo mpamvu ubu Umukinnyi tumuha ibyo dushoboye kandi tuzabona uzabyemera tuzakomezanya utazabyemera tuzatandukana naho abumva ko abakinnyi ba amazina ari bo bakora ibyo dushaka, nkeka ko iyo biba ibyo ubu tuba twaratwaye igikombe kuko nitwe dufite amazina akomeye, ariko ntibyabujije ko turangiza turi aba kabiri.

Ikindi kandi ndabibutsa ko kuva 2004 kugera 2012 nta gikombe twatwaye, nyamara tuzanye abana barimo Manzi, Seif, Djabel, Djihadi, Kevin, Bonheur, … uwo mwaka twageze kuri final ukurikiyeho dutwara igikombe ndetse na nyuma yaho ibikombe biraboneka karahava, urwo ni urugero twakagombye kwigiraho, tugashaka abana bari talentueux (bafite impano) badafite amazina ( kuko nitwe twubaka amazina yabo si bo bubaka amazina yacu) tukabaha abakuru bafite Expérience nziza kuko hari nabafite Expérience ariko mbi ubundi hakaba Équilibre muburyo buri financière ndetse na technique nidukora ibi muzambaze ibikombe

3. Icyo mbasaba, ni uko mwakwemera kandi mugashyigikira izo mpinduka, mukemera tukabaho uko tubishoboye tugakora engagement y’icyo tuzabasha, nitwemera ibyo bizadufasha kubaka ibirambye kurusha kubaka ibihora bihirima, turimo gucyemura ibibazo by’imishahara, ndetse nabo dufitiye Recrutement zitarangiye ubu twahembye Février tunishyura zimwe muri Recruitement tutari twarishyuye abashaka kudufasha bakomereza muri uwo murongo ubundi njye numva mfite icyizere ko ibyo duciyemo byanampungabanyije birenze ukwemera, byatubereye isomo kandi bizaduha ingufu zo gukomeza umurongo wo gukorera mu mucyo ndetse no mu kuri tunabasaba kuwushyigikira

Sedate yavuze ibi, nyuma yuko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwamaze kwemeza ko ari we muyobozi w’ikipe ya Rayon Sports FC wemewe n’amategeko, ndetse ahabwa iminsi 30 yo gushyira ibintu ku murongo harimo no kuvugurura amategeko ngengamikorere y’iyi kipe.

Mu minsi ishize kandi, bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe bari bagifite amasezerano, bahisemo kwerekeza mu yandi makipe kuko bavuga ko amasezerano bari baragiranye na Rayon Sports FC, atigeze yubahrizwa.

Murakoze.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *