Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ziganjemo Facebook, whatsaap, instagram na Twiiter hashize iminsi hacicikana ifoto igaragaza inkuru bisa naho yanditswe n’igitangazamakuru kiri mu byambere bikomeye ku isi CNN, ivuga ko Abadogiteri basanga bikwiye ko abagabo batangira gukingirwa Covid-19 batewe urushinge ku gitsina. Iyi nkuru ntaho ihuriye n’ukuri guhari ubu, nk’uko tugiye kubigaragaza muri iyi nkuru.
Inkuru yiswe ko ari iya CCNnigaragaza ko ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Califonia, gusa mu by’ukuri nta makuru na macye ya Kaminuza ya Califonia agaragaza ko yaba yarakoze ubu bushakashatsi cyangwa se ubujya gusa na bwo. Yewe nta na gihamya igaragaza ko iriya nkuru koko yakozwe na CNN kuko nta na hamwe igaragara kuri website ya CNN ndetse n’imbuga nkoranyambaga za CNN. Ibyo ubwabyo birahita bisobanura ko iriya ari inkuru mpimbano yahimbwe hifashishijwe izina rya CNN.
Dore bimwe mu bigaragaza ko iriya nkuru ari impimbano.
- Imitwe y’inkuru za CNN ntabwo isozwa n’akadomo cyangwa akandi katuzo ako ariko kose, nyamara mu ifoto iri gusakazwa hariho akadomo gasoza umutwe w’iyo nkuru.
- Munsi y’umutwe wa buri nkuru ya CNN hakurikiraho amazina y’uwanditse iyo nkuru(Byline) n’igihe iyo nkuru yashyiriwe kuri website(timeline) ku nk’uru yitiriwe CNN ibyo ntabiriho.
- Ifoto y’Umudogiteri wakoreshejwe muri iyo nkuru ni iya Dr. Mohitkumar Ardeshana ukorera Claremont Medical Center. Isanzwe iri ku rubuga rwa Biotemedical aho bamugaragaza nk’umukozi wabo, mu gihe yakoreshejwe mu nkuru mpimbano nkaho ari we ushishikariza abantu ko abagabo bakwiye gukingirwa Covid-9 batewe urushinge ku gitsina.
Ibyo ni bimwe mu bigaragaza ko iriya nkuru nta shingiro ifite kujyeza ubu, gusa bikaba bidakuraho ko mu minsi iri imbere byazatangazwa cyangwa hagatangazwa ibijya gusa na byo, kuko ahazaza hazana n’ibyaho. Ngira ngo buri wese yibuka uburyo agapfukamunwa kabanje kuvugwaho byinshi, bamwe bavuga ko ari ngombwa ko kambarwa, OMS iti” si ngombwa” ariko amaherezo y’inzira yaje kuba mu nzu ubu agapfukamunwa ni umwambaro wa buri munsi mu gihe umuntu avuye mu rugo iwe afite ahandi yerekeje.
Photo: verafiles.org
Ufite inyunganizi, igitekere cg amakuru ukeneye ko dusangiza abandi waduhamagara cg ukatwandikira kuri whatsaap +250782868048.