Ruhango. I Gako ka Rubona ibice bitarabona umuriro w’amashanyarazi bishonje bihishiwe!

Mu gihe gahunda y’uko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024 ijyenda isatirwa, abatuye mu bice bimwe mu by’umudugudu wa Gako mu kagali ka Rubona mu Murenge wa Kinazi ndetse n’ibindi bice bitandukanye by’akarere ka Ruhango bitarabona amashanyarazi, Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buvuga ko  bashonje bahishiwe  kuko bazasurwa na REG ku bufatanye n’akarere hakarebwa ibikenewe ngo bahabwe amashanyarazi nk’abandi.

Umudugudu wa Gako ufite igice gihana imbibi n’umurenge wa Mbuye na wo wo mu karere ka Ruhango, byagiye bigorana kuwubonera amazi meza kuko n’amariba y’amapombero bakorerwaga atamaraga kabiri, ariko ubu ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buvuga ko icyo kibazo cyamaze kubonerwa umuti urambye.

Benshi mu batuye muri icyo gice bavuga ko kuba umuriro ugarukira mu birometero bitagera no kuri 5 ngo ubagereho bibashengura, kuko byinshi mu bisaba umuriro w’amashanyarazi bajya kubikoresha hakurya muri Mbuye, bakavuga ko nyuma yo kubona amazi meza bahawe n’amashanyarazi amata yaba abyaye amavuta.

Ku byifuzo by’aba baturage, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango HABARUREMA Valens  yabwiye Impano ko abo baturage bashonje bahishiwe.

Yagize ati” Nabibutsa ko gahunda y’Igihugu ari uko buri Muturage azaba afite amashanyarazi bitarenze 2024. Buri mwaka rero hagira igikorwa, ndetse ingo zigera ku 4500 zizahabwa amashanyarazi uyu mwaka. Ikindi Utugari 58/59 tugize Akarere turimo amashanyarazi. Abo baturage bihangane bazasurwa ku bufatanye na REG turebe igisabwa.

Mu mpera z’umwaka wa 2021, Ubuyobozi bwa Sosiyete ya REG  ishinzwe ibirebana n’ingufu bwatangaje  ko mu gihugu hose, ingo 1,810,563 zingana na 67,1% zicana umuriro w’amashanyarazi, mu gihe mu  2010 ikigero cy’abafite amashanyarazi cyari ku 10, uwo mubare ukazongerwa abacana umuriro w’amashanyarazi bakagera ku 100% muri 2024.

 

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?