Amashirakinyoma ku nkuru y’Umugande uvugwaho kwivugana intare adakoresheje intwaro

Nkuko byakozwe na Samusoni intarumikwa y’umuyahudi (Ibivugwa na Bibiliya) ubu hirya no hino mu bitangazamakuru byandikirwa muri Afurika hari gukwirakwizwa inkuru y’Umugande uvugwaho kwica intare. Amafoto yashyizwe ku rubuga rwa Twitter yerekana uyu mugabo afite ibikomere byinshi ku mubiri bivugwa ko yatewe n’iriya ntare ubwo bari bahanganye.

Nubwo amakuru yakwirakwizwaga ku mbugankoranyambaga yakomezaga kuvuga ko umugabo ugaragara mu mafoto afite ibikomere ari we wivuganye iyo ntare, ariko amakuru aturuka mu kigo UWA gishinzwe Inyamaswa zo mu gasozi  mu gihugu cya Uganda yemeza ko iriya ntare yishwe irashwe n’umusirikare wa Uganda aho kuba yishwe n’umuturage.

Nyuma y’uko Abaturage batuye muri Kampala ariko mu bice bya Kobushera na  Rwabaragi batatswe n’intare yishe amatungo menshi ndetse ikanakomeretsa abantu batandukanye, Ikigo  UWA gishinzwe Inyamaswa zo mu gasozi mu Gihugu cya Uganda cyamenye amakuru cyohereza yo ababishinzwe bagombaga gufata iyo ntare bakayisubiza aho igomba kuba. Abakozi ba UWA bahagera bari kumwe n’abashinzwe umutekano  basanze abaturage bariye Karungu bitwaje intwaro gakondo barimo bahiga iyo ntare banasakuza cyane. Basabye abaturage gutuza ariko ntibabyumva bituma intare ibangamirwa n’urusaku  itangira gushaka kwahuka mu baturage bituma Umusirikare wa Uganda ufite ipeti rya Kaporali witwa  Amodoi Moses ajyerageza kuyirasa ariko irazibukira iba iramwatatse iranamukomeretsa cyane, ariko mugenzi we ahita ayirasa mu cyico inkuru yayo ikiri nzima irangirira aho.

Abaturage bari aho bahise bayikura ho uruhu byihuse batangira kugabagabana inyama zayo.

Ikigo  UWA gishinzwe Inyamaswa zo mu gasozi mu Gihugu cya Uganda cyavuze ko” kibabajwe n’byabaye ndetse kinavuga ko kizakomeza gufasha mu buvuzi abakomerekejwe n’iyo ntare”.

 

 

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?