Amerika ivuga ko izakomeza gushakisha abakoze jenoside yakorewe abatutsi

Abanyarwanda batuye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika bifatanije n’abandi hirya no hino ku isi kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umuhango witabiriwe n’Abanyarwanda batuye muri Leta zitandukanye. Hari kandi abanyacyubahiro bahagarariye Leta zunze ubumwe z’Amerika bari bayobowe na Molly Phee, umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe Afurika muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika Matilde Mukantabana yashimiye abitabiriye uyu muhango aho yagaragaje ko mu gihe cyo kwibuka, ari bwo ubona inshuti nyayo.

Yagize ati “Ubufatanye bwanyu n’abanyarwanda muri ibi bihe twibuka ibyaranze amateka yacu, ni iby’agaciro gakomeye. Mu bihe nk’ibi ni ho uba ukeneye inshuti kandi mwaje. Ndabashimiye ku bw’ubucuti no gufatanya.”

Yashimiye mu buryo bwihariye Leta zunze ubumwe z’Amerika yise umufatanyabikorwa wo kwiringirwa wafashije u Rwanda kongera kwiyubaka no kugera ku majyambere.

Yagize ati “Twizeye kandi ko tuzakomeza kugira umubano mwiza no gushimangira ubucuti.”

Molly Phee, umunyamabanga wa leta wungirije muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Afurika we yavuze ko Amerika ikomeje umugambi wayo imaranye igihe kinini wo gushakisha no gufasha guta muri yombi abahekuye Abakoze Jenoside bakidegembya.

Yibukije ko Amerika iri mu bihugu byafashije gushyiraho urukiko mpuzamaganga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga muri Tanzaniya.

Yagize ati “Ntabwo Amerika izahagarika gukorana n’u Rwanda mu gufata abakoze jenoside no kubashyikiriza ubutabera.”

Muri uyu muhango wo kwibuka humvirijwe ubuhamya bw’Umunyarwandakazi Consolee Nishimwe warokotse Jenoside. Uyu yavuze ko nubwo hashize imyaka 29 igihe kigera ukongera ugasubira inyuma ugatekereza inzira waciyemo n’abawe wabuze.

Ivomo: VOA

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *