Nyamasheke: Abanyerondo batanu barakekwa mu bujura buciye icyuho

Ku wa 6 tariki ya 8 Mata 2023, ubwo abacuruzi 3 bo mu isantere ya Nyagafunzo mu karere ka Nyamasheke babyukaga bagasanga amaduka yabo yibwe, habayeho gushyira mu majwi bamwe mu banyerondo maze inzego z’umutekano zemeza ko basabwa, baza gusanganwa bimwe mu byibwe.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Bwiza, avuga ko ubwo abacuruzi 3 bakorera mu gasentere ka Nyagafunzo babyukaga bagasanga bibwe, abaturage bahise banazamura ikibazo cy’ukuntu hari umunyerondo baketse agakurwa mu irondo, ariko nyuma Mudugudu akamusubizamo mu buryo bw’amayobera, maze muri urwo rusaku inzego z’umutekano zari zihari zihita zemeza ko abanyerondo bose basakwa.

Mu basatswe hari abasanganywe bimwe mu byibwe biromo: Inzoga zimwe zanyowe, amandazi bayariye, n’ibindi, ariko ibyinshi barabifatanwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Karengera, Nsengiyumva Zablon, yemeje aya makuru, avuga ko abanyerondo 5 bafungiye kuri SItasiyo ya RIB ya Karengera, nyuma yo gufatanwa ibyo bibye abaturage mu nyubako z’ubucuruzi, akanemeza ko nabo nk’ubuyobozi batunguwe n’ibikorwa by’aba banyerondo.

Yagize ati: “Natwe nk’ubuyobozi byadutunguye cyane,binaduha isomo, kuko kubona dushyiraho abanyerondo tubizeye nk’inyangamugayo, twumva ko bagiye kubungabunga umutekano w’abaturage n’ibyabo, akaba ari bo babifatanwa,birababaje cyane.’’

Muri iyi minsi hamaze iminsi humvikana ubujura burimo gutobora amazu, gutegera abantu mu mayira, hakanabaho abavuga ko bamwe mu batega abantu baba biyambitse imyenda y’abanyerondo b’umwuga n’ubwo nta rwego na rumwe mu z’umutekano rwari rwemeza uruhare rw’akora iryo rondo mu bujura bumaze iminsi buvugwa.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?