Bugesera: Babiri bakurikiranyweho kwiba ibitabo by’ishuri, bashaka kubica bagakoramo amabahasha (envelops)

kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Gicurasi  ahagana saa yine za mugitondo Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera ku bufatanye n’abaturage, yafashe uwitwa Byukusenge Janviere w’imyaka 25 na Ndayishimiye Albert w’imyaka 20. Abo bombi bakaba bafashwe barimo kwiba ibitabo mu ishuri ribanza (Gaseke Primary School), bakaba bemeye ko bashakaga kubica bagakoramo amabahasha (envelops).

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko abaturage babonye bariya bantu babiri barimo kunyura mu madirishya bahita batanga amakuru.

Ati  “Hari mu gitondo nka saa yine abaturage babona uriya musore n’umukobwa barimo kwica idirishya banyuramo  binjira mu ishuri. Bahise babimenyesha abapolisi baraza babafatira mu cyuho, basanga bamaze gupakira ibitabo 31.”

CIP Twizeyimana avuga ko bamaze gufatwa bavuze ko bari bagiye kubica bakabikoramo amabahasha (envelops) bakajya kuyagurisha abacuruzi kugira ngo bajye bazipfunyikamo ibicuruzwa abakiriya baza kugura.

Ati   “Bavuze ko bari bagiye kubikoramo amabahasha bakayagurisha abacuruzi. Bavuze ko bibandaga ku bitabo bifite impapuro nini,  cyane cyane ibitabo byigishirizwamo isomo ry’icyongereza n’ibitabo by’imibare.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yasabye  buri muturarwanda kujya afata neza ibikorwa Leta iba yageneye abaturage kuko biba biri mu nyungu za benshi dore ko kuri ririya shuri bamaze iminsi bahibye ibindi bikoresho birimo inzugi.  Yibukije abaturage ko biriya bitabo byari bigiye kwangizwa aribyo abana babo bakuragamo ubumenyi ndetse bari kuzakomeza kubyigiramo no mu minsi iri mbere.

CIP Twizeyinama yashimiye abaturage batangiye amakuru ku gihe bigatuma bariya bantu bafatwa, asaba n’abandi bose kudahishira abanyabyaha aho bava bakagera.

Byukusenge na Ndayishimiye Polisi yahise ibashyikiriza urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacya (RIB) kugira ngo bakorerwe idosiye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 166 havuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?