Nyuma ya Rahira yabiciye bigacika muri 2009, The Ben na Liza bagiye kongera gukorana indi ndirimbo.

Nyuma y’imyaka igera kuri 11 abahanzi babiri The Ben na Liza basohoye indirimbo yabiciye bigacika mu mwaka wa 2009, bagiye kongera gukorana indirimbo nk’uko babitangaje ku cyumweru binyuze mu kiganiro Ten to night cya Tv10.

Mu mwaka wa 2009 ubwo umuziki nyarwanda wari ukirwana no kwiyubaka, impirimbanyi zawo ziharanira ko umuziki wo mu Rwanda wava ku rwego rwo kubikora kubera kubikunda ahubwo ukagera no ku rwego rwo gutunga abawukora. Icyo gihe nibwo The Ben na Liza bagiye muri Studio bakora indirimbo Rahira yahise yigarurira imitima y’abanyarwanda ku rwego rwo hejuru, hahandi byari kugorana kugira ngo byibuza kuri Radio zariho icyo gihe(havuyemo izegamiye ku madini) za hano u Rwanda indirimbo Rahira icurangwe inshuro ziciye mu nsi y’eshanu.

Ubwo Liza Kamikazi yari yatumiwe mu kiganiro 10 to night cya Tv10, ku cyumweru. Umunyamakuru  Gustave Nkurunziza uzwi nka Kate Gustave yamubajije igihe aherukanira na The Ben, Liza asubiza ko ari nko mu myaka ibiri ishize. Kate yahamagaye The Ben mu buryo byumvikanaga ko bombi Liza ndetse na The Ben batunguwe.

Muri icyo kiganiro kandi ubwo The Ben yari amaze kuvuga uburyo Rahira ari nk’igihango gikomeye afitanye na Liza kuko ariyo ndirimbo ye yambere mama wa The Ben yakunze. Liza wamaze kwinjira mu ndirimbo zihimbaza Imana we yahise avuga ko hari iradiyo yakozeho ikiganiro bakamusaba kuzongera gukorana indirimbo na The Ben, ariko kuko atari azi ahantu ha nyaho yabona The Ben akababwira ko har’ubwo byashoboka cyangwa ntibishoboke.

Liza yagize ati” Yoo!! Jyewe se ubu ndavuga iki? Ben nishimiye kukumva kabisa kuko,  uyu munsi hari ahantu nahoze kuri  Radio bari kumbwira bati watubabariye ukazakorana indi ndirimbo  na The Ben, mugakorana indirimbo y’Imana. Ndababwira nti’ rero birashoboka nkuko bitanashoboka kuko simperukana nawe ariko numvishe ko ari mu Rwanda, sinabitindaho”.

Mu gusoza The Ben yemeye kongera gukorana indirimbo na Liza ndetse ahita anasaba Kate Gustave guhita amuha Numero ya Liza muri message ngo aze kumwihamagarira babivuganeho.

 

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?