Amerika ni kamwe mu duce tw’isi twugarijwe na Coronavirus kurenza ahandi ku isi. Kugeza ubu Trump akaba yatangaje ko reta yafashe umwanzuro wo guhemba abantu kugira ngo bagume mu ngo zabo..
Mu igereranya rya Leta ya Amerika ivuga ko abantu bagera ku 82000 bashobora kuzaba bamaze na kwicwa na COVID-19 byibuze ku itariki 4 z’ukwezi kwa munani 2020. Kandi nabwo ni mu gihe ingamba zo gikumira icyo cyorezo zaba zakajijwe abantu bakaguma mu ngo zabo, abandi bakirinda kwegerana, kugera mu kwezi kwa gatanu.
Perezida Donald Trump, iteka ahora atangaza ko afite ikizere cy’uko Coronavirus igiye kurangira nubwo ahubwo uko bukeye n’uko bwije irushaho kwiyongera. Kugeza ubu Trump avuga ko reta yafashe umwanzuro wo guhemba abantu kugira ngo bagume mu ngo zabo.
Perezida Trump atangaza ko ko hagati y’iki cyumweru n’ikizakurikira hazapfa Abanyamerika benshi, ariko nta mubare wa nyawo yatangaje.
Abahanga mu bijyanye n’ubuzima muri Amerika batangaza ko aho kwizera ko ibintu bigiye kumera neza mu minsi ya vuba, ahubwo byaba byiza batangiye kwimenyereza no kwiyumvisha ko bishobora kuba bibi kurushaho.