Bamwe mu banyanijeriya biyita abayahudi barinubira kutitabwaho na leta ya Israel .

Mu gihugu cya Nigeria hari ubwoko bwa ba nyamuke ( minority) buhamya ko  bufite amaraso y’abayahudi ngo bivuye mu myaka ibarirwa mu bihumbi ishize ubwo abisiraheli babaga mu butayu , ariko bakaba binubira kuba batitabwabo na Leta ya Israel .

Mu kiganiro BBC yagiranye na Yaakov umwe mu bahamya ko afite amaraso yo muri Israel yagize ati “nifata nkumunya Israel kuko ibikorwa nkora biri mu mucogakondo w’abanya Israel kandi ndasaba ko leta ya Israel itwitaho kandi ikadufasha” ibi Yaakov yabivugiye muri imwe  mu masinagogi yabanya Israel iherereye muri Gihon ahari habereye  iserukiramuco  ryitwa Sikkot rigamije kwizihiza imyaka aba Israel bamaze mu butayu mu nzira berekeza mu gihugu cy’isezerano.

Yaakov yakomeje agira ati “Ibi turi gukora bisanzwe bikorwa no muri Israel ibyo bigaragaza ko duhuje umuco.

Abanyanijeriya  bavuga ko bakomoka muri Israel ubusanzwe bagize 0.1% bya miliyoni 35 by’ ubwoko bwa Igbo bumwe muri 3 bwiganje mu gihugu cya Nigeria, gusa  benshi muri bo bizera ko bari mu miryango 10 ya Israel yazimye kuko ngo bafite imico n’imigenzo yo muri isreal bakurikiza nko gukebwa ku bahungu, kunamira uwitabye imana iminsi 7 n’indi myinshi.

Nubwo bamwe mu ba Igbo bavuga ibi, Rabbi Eliezer Simcha Weisz umuyobozi w’inama ya Rabbinate iyi ibarizwa mu ishami rishinzwe imibanire n’ amahanga muri Israel yavuze ko kuvuga ko bamwe mu ba Igbo bakomoka mu miryango ya Gad, umwana wa Yakobo,  ariko ntabimenyetso bibihamya binyuze mu rukurikirane rw’amateka ari ikinyoma, kuko ngo gukurikiza imihango yo muri Israel bidahagije kuko hari Abantu benshi ku isi babikora ariko batahakomoka mu buryo bw’amaraso

Iyi miryango ivugako yazimiye mu kinyajana cya 8 mbere yo kuza kwa Kristu ( BC) , gusa Mu myaka ishize hakozwe  ikizamini  cy’amaraso ( DNA) maze basanga ntaho ahuriye n’abayahudi.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *