Bashenguwe n’ubuvumbuzi bakoze. Dore ibya Mikhail Kalashnikov wavumbuye imbunda ya AK47 (IGICE CYA 1)

Ubwenge karemano impano bahawe na Nyagasani byabaye intandaro yo guhora bigunze no kubura ibitotsi bitewe n’amarira n’urusaku by’abarira batabaza ku bwo kubuzwa amahwemo n’ibihangano bavumbuye nk’abahanga nyamara nta ntego yo kwica no kurimbura bafite! Abo nibande? Igice cya mbere.

Amezi icyenda niyo bavukiye nk’abandi, batobye utwondo ndetse bakinnye iby’abana nk’abandi bana bose ariko nyamara impano ntiyihishira, uko ibihe bigenda biha ibindi bavuyemo abavumbuzi rurangiranwa isi yigeze mu mateka.

Byinshi mu byo bagezeho bisa naho ntacyo byabamariye kuko intimba n’agahinda umunsi ku munsi bitahwemaga kubashengura bitewe n’uburyo babonaga ibihangano byabo biri kuyogoza binakoreshwa mu gutsemba abatuye isi.

Aha rero twabateguriye batanu mu bahanga bavumbuye byinshi ariko nyuma bakabuzwa amahoro n’imikoreshereze y’ibyo bavumbuye ndetse bamwe bakicuza kuba barabivumbuye. Umwe muri abo turi buvugeho muri iki gice ni MikhaiI Timofevic Kalashnikov.

Mikhail Kalachnikov yavukiye mu Burusiya, tariki ya 10 Ugushyingo, 1919 apfa kuri 23 Ukuboza 2013. Niwe wavumbuye imbunda y’akataraboneka yaje no gusa naho ibaye imbunda y’ibinyejana byose idakonja hakonje, ntishyuhe hashyushye AK-47, igihangano cya Mikhail cyanamwitiriwe.

AK-47 ni imbunda yamamaye cyane kandi ikoreshwa n’abatari bake dore ko ihendutse cyane, irakomeye, irizerwa ndetse biroroshye cyane kuyikorera isuku. Iyi mbunda yakunze kwifashishwa n’inyeshyamba zitandukanye ndetse n’ibihugu bifite ubushobozi buke. Ni imbunda kandi ikorwa cyane mu bihugu bifite inganda z’imbunda cyane cyane mu bihugu byahoze muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyetike ndetse no mu gice cy’uburasirazuba (bloc de l’Est).

Mu mbunda zose zariho mu gihe iyi mbunda yavumburwaga, AK-47 yari imwe mu zizerwaga n’abazikoresha. Yari imbunda idapfa guterwa n’umugese, haba mu mazi, mu musenyi, mu kirere gikonje n’izindo mpamvu zose. Ni yo mpamvu inyeshyamba n’andi matsinda y’ingabo z’impinduramatwara wasangaga arizo bitwaza haba mu butayu, mu mashyamba n’ahandi hantu hataroshye kuba. Gusa nanone ku birebana no gusaza kubera kuyikoresha igihe kinini ntibyabura 100% kandi iba ikeneye gukorerwa isuku kimwe n’izindi mbunda zose.

Iziri hagati ya miliyoni 70 na miliyoni 110 nizo zakozwe kandi ubundi bwoko bushya bwazo buracyakorwa muri iki kinyejana cya 21, ibi bigatuma iba imbunda ikwirakwiye cyane ku isi yose kurusha izindi.

Tugarutse kuri Kalachnikov wahanze izi mbunda, mu minsi ya mbere asa naho ibyo kuba igikoresho cye cyari kirimo kurimbura abantu ntacyo byari bimubwiye, ariko burya ngo umutima ntabwo ujya wihishira, mu myaka ye ya nyuma yandikiye ibaruwa umuyobozi w’idini yakuriyemo ry’aba-Orthodox asobanuza niba ariwe ugomba kubazwa amaraso y’inzirakarengane zahitanywe n’imbunda yiremeye.

Mu ibaruwa ye yagize ati “Mporana intimba irenze ukwemera nibaza ibibazo iteka ntajya mbonera ibisubizo. Ese niba koko intwaro kirimbuzi nihangiye yarabaye urupfu nakururiye abantu ubu bivuze ko jyewe Mikhail umwana w’umuhinzi n’umukiristu w’umu-orthodox ipfu z’abahitanwa nayo ziri ku mutwe wanjye? Uko ndama ni nako iki kibazo kiganza mu ntekerezo zanjye kandi kikanshengura umutima.”

Gusa mbere y’uko yandika iyi baruwa yajyaga avuga ko aryama agasinzira neza kuko ikibazo atari imbunda ye ahubwo ikibazo ari abanyepolitike bananirwa kugera ku masezerano y’amahoro ari nabyo bikururira rubanda ibyago.

Gusa uyu mugabo yahumurijwe n’ubuyobozi bw’iri torero aho bamusubije bamubwira ko iyi mbunda atayikoze agambiriye kurimbura abantu ahubwo ko yari afite intego yo kurinda igihugu cye bamurema agatima ko ikibazo kiri ku bayikoresha nabi.

Kigalipost

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?