Ivuguruye! Kabuga Felicien washakishwaga n’ubutabera mpuzamahanga kubera ibyaha bya Jenocide yafashwe.

Inkuru ivuga ku ivugwa rya Kabuga yatangajwe n’urukiko puzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rufite ikicaro i Arusha muru Tanzaniya kuri uyu wa 16 Gicurasi 2020 nkuko inkuru ibihamya igaragara kuri website y’uru rukiko.

Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT ni rwo rwatangaje aya makuru. Ruvuga ko Kabuga yafashwe n’inzego z’u Bufaransa, nk’umusaruro w’ubufatanye bwari buhari bugamije gushakisha Kabuga wari umaze imyaka 26 yihishahisha.

Umushinjacyaha w’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT Serge Brammertz yatangaje ko Ifatwa rya Félicien Kabuga uyu munsi ryibutsa ko abagize uruhare muri jenoside bashobora kubibazwa igihe cyose.

Yavuze kandi ko  ifatwa rya Kabuga ryerekana ko inkunga ikomeye y’amahanga ndetse n’akanama  gashinzwe umutekano ku isi, kashyizeho uburyo bwo gukomeza gukurikirana abakekwaho jenoside haba mu Rwanda ndetse no mu yahoze ari Yougoslavia.

Kabuga akekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, aho yari Perezida wa Komite y’agateganyo y’Ikigega cyo kurengera igihugu (Fonds de Défense Nationale) kuva ahagana ku itariki ya 25 Mata 1994 kugera muri Nyakanga 1994, akaba na Perezida wa Komite yatangije Radiyo RTLM (Comité d’Initiative de la Radio Télévision Libre des Milles Collines).

Kabuga yari yararezwe mu rukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda

Félicien Kabuga yarezwe muri TPIR icyaha cya jenoside, kuba icyitso cy’abakoze jenoside, guhamagarira abantu ku mugaragaro kandi mu buryo butaziguye gukora jenoside, ubwinjiracyaha bwa jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda hagati y’itariki ya 6 Mata n’iya 17 Nyakanga 1994.

Mu Nyandiko y’ibirego havugwa ko Kabuga, afatanyije n’abandi bantu, yakoresheje RTLM mu buryo bugamije gushimangira urwango rushingiye ku moko hagati y’Abahutu n’abantu babonaga ko ari Abatutsi no gusakaza ubutumwa burwanya Abatutsi hagamijwe gukora ibyaha byavuzwe haruguru.

Bivugwa kandi ko Kabuga yategetse, yafashije akanoshya Interahamwe zagize uruhare mu kwica no kugirira nabi abantu babonaga ko ari Abatutsi muri Segiteri ya Kimironko mu Mujyi wa Kigali no mu Maperefegitura ya Kigali, Kibuye na Gisenyi. Bivugwa kandi ko, afatanyije n’abandi bantu, Kabuga yashyizeho Ikigega cyo kurengera igihugu hagamijwe gukusanya amafaranga yo gushyigikira mu rwego rw’imari n’ibikoresho ibikorwa by’Interahamwe byo kwica no kugirira nabi Abatutsi.

Bivugwa kandi ko Kabuga, afatanyije n’abandi bantu, yiyemeje gutegura, gushyiraho no gutera inkunga y’imari umutwe w’abantu bitwaraga gisirikare bitwaga Interahamwe za Kabuga muri Segiteri ya Kimironko, i Kigali, wari ufite intego yo gushimangira urwango rushingiye ku moko hagati y’Abahutu n’Abatutsi muri Segiteri ya Kimironko kugira ngo bagere ku ntego yo gukora jenoside yibasiye abantu babonaga ko ari Abatutsi. Bivugwa kandi ko Kabuga yatumye abantu bakora ibyaha, abahamagarira gukora jenoside cyangwa avuga amagambo arangwa n’itoteza mu manama anyuranye n’ahantu hatandukanye mu Rwanda hagati ya Gashyantare cyangwa Werurwe 1994 na Gicurasi 1994.

Mu Nyandiko y’ibirego havugwa kandi ko Radiyo RTLM, yashinzwe na Kabuga, yahamagariraga abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora jenoside mu biganiro byavugaga ku buryo bweruye ko abantu ari Abatutsi, ikaranga aho baherereye, igasobanura ko ari abanzi, ikanahamagarira abantu kubatsemba.

Mu Nyandiko y’ibirego havugwa ko muri icyo gihe, mu Rwanda hose hari ibitero rusange  biri kuri gahunda byibasiraga abaturage b’abasivire bazira ko ari Abatutsi. Muri ibyo bitero, Abanyarwanda bamwe bishe bamwe mu bantu babonaga ko ari Abatutsi cyangwa bateza abandi ububabare buzahaza umubiri.

Ku itariki ya 1 Kanama 2012, idosiye ya Félicien Kabuga yashyikirijwe Porokireri wa IRMCT. Ku itariki ya 29 Mata 2013, Umucamanza umwe rukumbi, Vagn Joensen, yasohoye urwandiko rwo gufata n’itegeko ryo kwimura bisaba ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye byose gushakisha Kabuga, kumufata no kumushyikiriza Ishami rya IRMCT riri Arusha, aho azafungirwa muri Gereza y’Umuryango w’Abibumbye.

Nk’uko biteganywa mu Cyemezo cya 1966 (2010) cy’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye, ibihugu byose bifite inshingano yo gufatanya na IRMCT mu gushakisha abaregwa bagishakishwa, kubafata, kubafunga, kubimura no kubashyikiriza inkiko zigomba kubaburanisha.

RBA

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?