Leta ya Centre Africa iherutse gutangaza ko inyeshyamba za François Bozizé zagose umurwa mukuru Bangui, ndetse Mankeur Ndiaye intumwa y’umuryango w’abibumbye muri Centre Africa yemeje ko ingabo z’uyu muryango ziri mu butumwa bw’amahoro ndetse n’iza Afurika yunze Ubumwe ziri muri iki gihugu zikeneye izizunganira kuko Centre Africa iri mu bihe bitayoroheye.
Mankeur Ndiaye yavuze ko Centre Africa iri mu bihe bitayoroheye, bityo UN ikwiye kongera umubare w’ingabo zirinda umutekano muri kino gihugu.
Iyi ntumwa y’Umuryango w’Abibumbye ntabwo yigeze yerura ngo isobanure umubare w’ingabo zishobora gukenerwa gusa Reuters dukeesha iyi nkuru ivuga ko byibuza hacyenewe ingabo ibihumbi bitatu(3,000) biherekejwe n’indege z’intambara ndetse muri abo hakaba harimo n’abasirikare kabuhariwe(Special Force)
Ubusanzwe Umuryango w’Abibumbye ufite ingabo 12,000, u Rwanda rufite ingabo muri iki gihugu guhera mu 2014 aho zagiye mu butumwa bwa Africa Yunze Ubumwe, zikaba zirinda umukuru w’igihugu ndetse n’umurwa mukuru Bangui uturohewe kugeza ubu.