Urujijo ku itabwa muri yombi rya Christa Kaneza ushinjwa kwica umugabo we.

Hirya no hino ku mbuga nkoranyamabaga hakwirakwijwe amafoto aherekejwe n’amagambo asaba Leata y’Uburundi kurekura Christa Kaneza. Uyu Christa Kaneza akaba ari umugore wa Nyakwigendera Kubwimana Thierry wishwe mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira ku wa 25 Ugushyingo 2020, mu gace ka Gasekebuye, muri Komine Muha mu Mujyi wa Bujumbura ho mu gihugu cy’Uburundi.

Mu bisa n’amayobera Leta ntabindi bishya byaba ibyavuye mu iperereza cyangwa andi makuru yigeza itangaza ku rupfu rwa Kubwimana Thierry, aho bamwe batatinye no gushinja Leta kuba inyuma y’urupfu rwa Thierry.

Ku ikubitiro abakozi babiri bakoraga mu rugo kwa Thiery na Christa batawe muri yombi, ariko baza kurekurwa, bigakekwa ko amabwiriza abarekura yavuye mu nzego zo hejuru mu gipolisi cy’uburundi.

Umuryango wa Thierry Kubwimana ntiwahwemye gusaba ko hakorwa iperereza kuwaba ari inyuma y’urupfu rwa Thierry gusa ntacyakozwe, nyamara Telephone yatowe aho yiciwe hari bamwe bavuga ko ari iy’umwe mu bashinzwe iperereza mu gihugu cy’uburundi nk’uko amakuru impano.rw icyesha ibitangazamakuru by’iburundi abyemeza.

Taliki 18 Mutarama 2021 Christa Kaneza yatawe muri yombi na Police aho yavugaga ko imukurikiranyeho urupfu rw’umugabo we ibyo abafatanywe na we banamushinja bemeza ko ari we wabakinguriye ngo bice umugabo we.

Nyamara abo bamushinja nabo basa n’abadahuriza ku bimenyetso kuko iyo babivuga baba bunganirwa na Polisi. Hari nk’aho umwe yavuze ko bakuye televiziyo muri urwo rugo bagenda bayijyanye, komiseri wa polisi ahita amuvugiramo amubwira ko atari televiziyo batwaye. Ikindi ni uko babajijwe uko igitanda basanze giteye ntibabimenye, banasabwe kwerekana aho banyuze, umwe arahayoberwa.

Christa Kaneza ubu ni Umupfakazi ufite imyaka 18 n’uruhinja rw’amezi atandatu. Kujyeza ubu ukuri kukuba yaba yarajyize uruhare urwo arirwo rwose mu rupfu rw’umugabo we  ntikuramenyekana, uretse ko nta n’ibimenyetso bimwemeza icyaha biragaragazwa.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?