Dore ibintu 6 byagufasha kubaka Urukundo nyarwo.

Abantu benshi bibeshya ku bintu bitandukanye bashobora guha abakunzi babo kugira ngo babashimishe ndetse banubake urukundo nyarwo hagati yabo n’abakunzi babo aho usanga bamwe bishuka ko amafaranga menshi cyangwa imitungo aribyo bishobora kuryoshya urukundo rw’abakundana ariko mbakuriye inzira ku murima “urukundo ruruta byose kandi ahari urukundo byose biba bihari”.

Aha buri wese yakwibaza mu by’ukuri ibintu ashobora gukorera cyangwa guha umukunzi we kugira ngo bubake urukundo nyarwo hagati yabo,ibi ni bimwe mu byagufasha mu rukundo rwawe n’uwo wihebeye:

1.Kuba hafi umukunzi wawe muri byose: Aha iyo tuvuze kuba hafi umukunzi wawe ntibishatse kuvuga kwirirwa umwicaye iruhande uretse ko mwanabonye ako kanya bitababuza,ahubwo hari ibintu byinshi ushobora kumukorere bikamwereka ko muri kumwe nko kumwoherereza ubutumwa bugufi kuri telefoni,igihe ahuye n’ikimubabaza cyangwa n’ikindi kibazo ukamwereka ko bikubabaje cyane kandi ko ugiye kumufasha gushaka igisubizo cyabyo,kumenya uko yaramutse,uko yiriwe yewe nuko yaraye n’ibindi.

Mu by’ukuri ibi nubikorera umukunzi wawe bizamwereka ko umuzirikana cyane kandi muri byose.

2. Kumuha cyangwa kumugurira impano umutunguye: Bizashimisha cyane umukunzi wawe kumuha impano zitandukanye ndetse n’ikindi kintu cyose wamuha atari icyiteguye.Ibi bizamwereka ko umuzirikana kandi ko umuhoza ku mutima.

3. Kumukunda wenyine: Abakobwa hafi ya bose ntibashimishwa no kumva ko umukunzi wabo afite abandi bakobwa bakundana,gerageza umukunde wenyine niba ushaka kubaka urukundo nyarwo kandi ruzira ikizinga hagati yawe n’umukunzi wawe kuko ikimushimisha nuko akwiharira wenyine bityo akabaho yumva atuje mu mutima we kandi yumva anyuzwe nawe mu buzima bwe.

4. Kwita ku muryango we: Aha kandi nituvuga kwita ku muryango we ntitwumve ko ari mu bundi buryo butari ukwereka umukunzi wawe ko uzirikana kandi ko uhoza ku mutima umuryango we.Ibi biramushimisha cyane kandi akumva afite ishema mu muryango we biturutse ku gaciro ubaha bigatuma akwimariramo wese.Ntitwibagirwe ko ugomba kuzirikana umuryango umukunzi wawe aturukamo haba mu byishimo ndetse no mu gihe cy’akababaro,ibi bizamushimisha bitume nawe akwishimira mu buzima bwe bityo anagukunde bya nyabyo.

5. Kumugira inama mu byo agiye gukora byose: Burya ngo nta kiza nko kugira umuntu wizera kandi ugisha inama muri byose.Umukunzi wawe azashimishwa nuko agufite nk’umujyanama we mu byo agiye gukora byose bityo kandi nawe ugomba kumwwereka ko umushyigikiye mu byo agiye gukora byose kandi ukanamugira inama zubaka bitewe n’ibyo agiye gukora.

6. Gusohokana umukunzi wawe: Hari abantu benshi bishuka ko gusohokana abakunzi babo ari iby’abifite nyamara sibyo kuko gusohoka ntibivuze kugira ubushobozi bwinshi kuko icyo waha umukunzi wawe cyose yacyakiriza yombi.Ikindi twumve ko gusohoka atari ugusohokera mu mahoteri,mu tubari cyangwa n’ahandi hantu hakomeye kuko n’ahandi hantu hose hafite ubwiza nyaburanga mwahasohokera yewe hatanabatwara amafaranga.

Sohokana umukunzi wawe rero mwicare ahantu hatuje hari umutekano bityo muganire mubwirane ibibari ku mitima yanyu. Hari ibintu byinshi byagufasha kubaka urukundo nyarwo hagati yawe n’uwo wihebeye ariko ndagira ngo nkwibutse ko atari amafaranga,ubutunzi bwinshi yewe n’ibindi utekereza ko ari byo byagufasha kuko hari benshi babifite ariko babuze amahoro hagati yabo n’abakunzi babo.

Amafaranga ndetse n’imitungo myinshi sibyo byaguha ibyishimo Ibi tukubwiye n’ibindi nawe usanzwe uzi nubikorera umukunzi wawe,uzaba wubatse urukundo rutanyeganyezwa hagati yawe nawe kandi uru rukundo ruzabageza ku kintu gikomeye mu buzima bwanyu bityo binabafashe gutegura neza ejo hazaza hanyu nta mbogamizi mufite mu rukundo rwanyu.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *