Gen Nyamvumba yakuwe ku mwanya wa minisitiri w’umutekano. harakekwa amakosa ki yaba atumye yeguzwa?

Perezida wa REpubulika y’uRwanda Paul Kagame yakuye Gen Patrick Nyamvumba ku mwanya wa Minisitiri w’Umutekano kubera kubera ari gukorwaho iperereza. Hakaba Hemejwe ko asubira ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda mu gihe hategerejwe ikindi cyemezo. Iyeguzwa rye rikaba rije rikurikira  amagambo Perezida wa Repuburika yigeze kuvugira mu mwiherero w’abayobozi ubwo yavugaga ku iyeguzwa rya Dr Dianne Gashumba wahoze ari minisitiri w’ubuzima.

Ntabwo ari ubwa mbere umuyobozi mu mwanya runaka yeguzwa kubera amakosa runaka aba yakoze ariko ayo makosa ntatangazwe cyane ko aba akiyakekwaho ariko atar’ayahamywa. Hagitangazwa iyegura rya Gen Patric Nyamvumba ku mwanya wa  Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu yari amazeho amezi agera kuri atanu, abantu batandukanye batangiye kwibaza amakosa yaba yarakoze yatumye yeguzwa.

Harakekwa iki mu by’ukuri?

Ubwo yatangizaga Umwiherero wa 17 w’abayobozi bakuru b’igihugu ku wa 16 Gashyantare 2020 mu Kigo k’Imyitozo cya Gisirikare i Gabiro, Perezida Kagame yavuze ku bwegure bw’Abanyamabanga ba leta, Evode Uwizeyimana na Dr Munyakazi Isaac n’uwari Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba.
Yavuze ko “iyo umwiherero uza gutangira ku wa Kabiri, haba havuyemo abandi nka batatu.”

Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko hari ikibazo kigaragaramo Dr Diane Gashumba cy’amavuriro, kinareba Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira na Minisitiri w’Umutekano, Gen Nyamvumba Patrick ariko ntabwo yigeze asobanura icyo kibazo icyo aricyo.

Gen Nyamvumba akuwe ku mwanya wa minisitiri w’umutekano mu gihugu nyuma y’iminsi mike hatawe muri yombi John Museminali, Mugisha Jimmy na Mukimbili Emmanuel bashinjwa gushaka gutorokesha Tom Byabagamba aho afungiye.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?