Gicumbi abantu batandatu basanganywe Coronavirus, Meya n’abandi bayobozi bashyirwa mu kato.

Mu karere ka Gicumbi abantu batandatu barimo n’abayobozi  bo mu rwego rw’akarere basanganywe Coronavirus bikaba byatumye abayobozi mu nzego zitandukanye mu karere ka Gicumbi bahita bashyirwa mu kato.

Mu kiganiro gito Impano yagiranye n’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi NDAYAMBAJE Flex yavuze ko ayo makuru ariyo ariko we ubu ahuze cyane byaba byiza dutegereje itangazo rya Minisiteri y’ubuzima.

Nkuko byatangajwe  n’umuyobozi w’ibitaro bya Gicumbi, Ntihabose Corneille mu kiganiro yagiriye kuri Radio Ishingiro kuri iki gicamunsi. Yavuze  ko abantu 6 basuzumwe bagasanga baranduye iyi ndwara barimo umushoferi w’akarere ka Gicumbi wakoraga muri iyi minsi, bityo bigatuma bamwe mu bayobozi bo muri ako karere no mu mirenge ba Dasso n’abo mu mirenge bashyirwa mu kato. Abandi bayanduye barimo umuyobozi wa I&M Bank, mu rugo rwe hakaba haranduyemo abantu 4. Uwa gatandatu  wasanganywe Coronavirus ni umuntu wari uvuye ku mupaka wa Gatuna ariko we yari asanzwe mu kato, ariko ngo abahuye na we barimo abaganga n’abamuhaga ibyo yakeneraga nabo bashyizwe mu kato.

Abajijwe niba kuba gutangaza amazina y’abanduye nta kibazo umuyobozi w’ibitaro bya Gicumbi, Ntihabose Corneille yagize ati”  ubu baraje bavuge ngo twarenze ku mabwiriza. Si ko biri kuko turarengera ubuzima bw’abantu ibihumbi 400, na miliyoni 12″ Muri aka karere hari ahantu hahurira abantu benshi bashobora kwandura ku bwinshi iyi ndwara, barimo impunzi z’abanyekongo ziri mu nkambi ya Gihembe.

Mu makuru yageraga ku kinyamakuru Impano ariko tutabonye uko tubaza Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi kuko byumvikanaga ko ahuze cyane ni uko na Mayor NDAYAMBAJE Flex ubwe ari mu kato kuko uwasanganywe Coronavirus yari umushoferi we.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?