Guinea Bissau: Iyaketswe nka Coup d’état yaburijwemo, abasirikare benshi bahasiga ubuzima

Kuwa 2 Taliki 01 Gashyantare 2022  Perezida wa Guinea Bissau Umaro Sissoco Embalo  yarokotse ibisa n’ihirikwa ryari rimuziye ariko atangaza ko benshi mu bamurinda  bahasize ubuzima, ndetse we anemeza ko bitari ihirikwa ry’ubutegetsi risanzwe rimenyerewe ahubwo ari ibitero bifite aho bihurira n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

Ukurasana mu gihe cy’amasaha kumvikanye hanze y’inyubako yaberagamo inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida, ibyo African Union na ECOWAS bamaganye bita igerageza ryo guhirika ubutegetsi.

Abinyujije muri Video yashyizwe kuri paje ya Facebook y’ibiro bya Perezida wa Guinea Bissau  Umaro Sissoco Embalo yavuze ko abateye bagerageje kwinjira aho abayobozi bari bari ngo bice Perezida n’abaminisitiri batandukanye nyuma gato y’uko inama yari irangiye ariko ntabwo byabahiriye.

Yagize ati” Ntabwo ryari ihirikwa ry’ubutegetsi, bashakaga kwica Perezida, Minisitiri w’intebe n’abagize Guverinoma. Ababikoze byagaragaraga ko bateguwe neza ndetse banafitanye isano n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.”

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko kuba Guinea Bissau yibasiwe n’ubukene bitiza umurindi iyambutswa rya Mugo ihanyuzwa ivanywe muri Amerika y’Amajyepfo yerekeza mu Burayi. Binakekwa ko bamwe mu basirikare bakuru baba bari inyuma y’iryo curuzwa ry’ibiyobyabwenge.

Perezida Embalo umaze iminsi arebana akana ko mu jisho n’igisirikare, yatangaje ko igisirikare cy’igihugu nta ruhare cyagize muri iki gitero.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *