Perezida Kagame na Madamu we bashyize indabo ku mva y’Intwari z’igihugu

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu we, Jeannette Kagame bashyize indabo ku mva y’Intwari z’Igihugu ku Gicumbi cy’Intwari i Remera mu mujyi wa Kigali ndetse baranazunamira.

Perezida Kagame na Madamu we,Jeannette Kagame bashyize indabyo ku mva y’Intwari z’igihugu mu kwizihiza ku nshuro ya 28 umunsi w’intwari, no guha icyubahiro intwari z’u Rwanda zashyizwe mu byiciro by’ Imanzi na Imena.

Icyiciro cy’ Imanzi kirimo Intwari y’ikirenga yakoze ibikorwa by’indashyikirwa, byaranzwe no kwitanga by’ikirenga,bikagira akamaro gakomeye ndetse bikabera abandi urugero. Intwari ziri muri iki cyiciro ni Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema n’Umusirikare utazwi. Iki cyiciro gihabwa umuntu utakiriho.

Icyiciro cy’Imena ni icy’intwari zubashywe kubera umusanzu udasanzwe n’ibikorwa zakoreye igihugu birimo no kwigomwa bihebuje no kuba intangarugero. Ingero z’Intwari ziri muri iki cyiciro ni Umwami Mutara III Rudahigwa, Uwiringiyimana Agatha,Abanyeshuri b’i Nyange,n’abandi.

Buri wa 1 Gashyantare mu Rwanda hizihizwa umunsi w’intwari z’igihugu aho muri uyu mwaka insaganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda,agaciro kacu.”

Mu butumwa yageneye Abanyarwanda kuri uyu munsi w’Intwari,Perezida Kagame yagize ati ” Umunsi Mwiza w’Intwari! Turazirikana ubuzima bw’intwari z’u Rwanda; abagabo n’abagore bitanze ngo dushobore kubaka igihugu gishyize hamwe kandi gifite agaciro dufite ubu. Ibi ni umwenda ukomeye kuri buri wese muri twe; dukore duharanira icyateza imbere igihugu cyacu. Rubyiruko rwacu: tubahanze amaso ngo mukomeze kubungabunga uwo murage w’ubunyarwanda buzira kuzima.

Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi igizwe n’Umusirikare utazwi na General Major Fred Gisa Rwigema; Imena zirimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Agathe Uwiringiyimana, Niyitegeka Félicité n’Abanyeshuri b’Inyange. Icyiciro cya gatatu n’Ingenzi ariko nta ntwari n’imwe irashyirwamo.

 

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?