Tanzania: Abana na ba nyina ku ntebe y’ishuri

Abanyeshuri babyaye basubiye kwiga aho usanga bamwe mu ishuri baba bakikiye abana, nyuma y’itegeko rishya ribaha  uburenganzira bwo kwiga barabyaye.

Umwe muri abo ni Esnath Gideon wigana umwana muto, aho yabwiye BBC dukesha iyi nkuru  ko adafite uwo yasigira umwana mu rugo akaba ari yo mpamvu yiga amufite ibyo abalimu be na bo bamwemereye.

Uwo mukobwa w’imyaka 19 yari yari yaramaze gutakaza icyizere cyo kuba yazarangiza amashuri ye, nyuma y’uko atwaye inda  ari mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye.

Esnath avuga ko atoroherwa no kwiga afite umwana, kuko bimugora cyane nk’iyo umwana yitumye bikaba ngombwa ko amuhindurira utwenda, kuko ngo ishuri yigaho nta cyumba kigenewe ibyo gihari.

Uyu mubyeyi ukiri muto yishimira ko Leta ya Tanzania yatanze amahirwe ku bana babyariye iwabo, aho yumva ko azakabya inzozi ze zo kurangiza kwiga akaba Umucamanza.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?