Guma mu rugo igomba gukomeza kugeza nta murwayi mushya uzaba ukiboneka mu gihugu.

Mu kiganiro  Dr Ngamije Daniel Minisitiri w’ubuzima yahaye ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) mu minsi yashize yavuze ko  gahunda ya guma mu rugo izakomeza gushyirwa mu bikorwa kugeza igihe cyose ibipimo by’icyorezo cya Covid-19 bizaba byerekana ko nta bwandu bw’icyo cyorezo bukigaragara mu gihugu, kandi Leta ikaba ari yo itangaza ko ingamba zafashwe zihindutse.

Icyo gihe yaragize ati “Ntabwo abantu bari bakwiye kumva  ko imibare guhindagurika ari ikibazo cyangwa ari igitangaza, icyorezo niko giteye kugeza igihe tuzababwirira ko nta muntu n’umwe tukibasha kubona, ariko mu gihe tutaragera ku mubare wa zeru, ingamba zo tugomba gukomeza kuzishyira mu bikorwa.Icyemezo cyo gufunga cyafashwe na guverinoma, Abanyarwanda bategereze ko guverinoma izongera gufata undi mwanzuro, ihereye ku ko icyorezo kizaba gihagaze. Abavuga amatariki yo gufungura atandukanye nta shingiro bifite, ni ukuyobya Abaturage.’’

Ubwo Dr Ngamije yatangazaga ibyo haburaga iminsi itari myinshi ngo taliki 19 Mata yari yashyizweho nk’impera ya gahunda ya guma mu rugo irangire, ariko ikaba yaraje kongerwa kugera kuri taliki 30 Mata 2020.

Kugeza ubu hakurikijwe imibare itangazwa na Minisiteri y’ubuzima y’abanduye nta kizere cy’uko ubuzima busanzwe bushobora kuzongera kugaruka vuba. Bivuze ngo gahunda ya guma mu rugo ishobora kongererwa igihe kubwo kurengera ubuzima bw’abaturarwanda.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?