UN Inenga Ibihugu byitwaje COVID-19 bigafunga Abanyamakuru

Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu yanenze ibihugu bikomeje kwitwaza icyorezo cya virusi ya corona mu gufunga abanyamakuru no kubabuza kugera ku isoko y’amakuru.

Kuri uyu wa gatanu Michelle Bachelet yongeye kwibutsa abayobozi hirya no hino ku isi ko bakwiye gufata itangazamakuru nk’abafatanyabikorwa mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya virusi ya corona aho kubabonamo abanzi.

Yavuze ko itangazamakuru ryisanzuye muri ibi bihe ari ngombwa kuko rifasha kugaragaza ukuri kuri iyo virusi n’ingaruka ifite ku buzima bwa buri munsi bw’abaturage.

Yagize ati “Iki ntabwo ari cyo gihe cyo gushinja intumwa.”

Yongeyeho ko mu bihe by’ibyorezo ari bwo uruhare rw’abanyamakuru ruba ingenzi kuko bafasha gusana imitima y’abantu bari mu bwigunge babagezaho amakuru yizewe kandi atanga ihumure.

Ariko nanone yibutsa ko ayo makuru agomba kuba yizewe, kandi afite ukuri.

Madamu Bachelet yagaragaje ko kuva virusi ya corona yavugwa bwa mbere mu gihugu cy’Ubushinwa umwaka ushize, abanyamakuru barenga 130 bibasiwe n’inzego za leta mu bihugu bitandukanye.

Abandi barenga 40 barafunzwe bazira kugaragaza intege nke za leta zabo mu guhangana na virusi ya corona. Madamu Bachelet anibutsa ko hari abandi banyamakuru bagiye bazimira nyuma y’uko banditse inkuru zijyanye na virusi ya corona

VOA

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?