Abantu barimo gufatwa barenze ku mabwiriza yo guhangana na Covid_19 bafite imyumvire mike.

Umuvugizi wa Polisi y’uRwanda CP Kabera John Bosco yavuze ko abari gufatwa barenze ku ngamba n’amabwiriza yo gukumira no guhangana n’icyorezo cya Coronavirus bafite imyumvire mike ndetse bakanagira intege nkeya.

Ubu butumwa bw’umuvugizi wa Polisi y’igihugu bwaje buherekeje ubwavugaga ko uyu munsi hatawe muri yombi abantu 42 barenze ku mabwiriza n’ingamba zo gukumira no guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

Nkuko bigaragara mu butumwa Polisi yanyujije ku rukuta rwayo rwa tweeter buragira buti” Uyu munsi Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 42 bafashwe barimo kurenga ku mabwiriza yashyizweho yo kurwanya ikwirakwiza rya #COVID-19. Harimo abahurije abantu mu ngo no mu tubari kugira ngo banywe inzoga. Mu bafashwe harimo bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sport FC na Kiyovu, abateraniye mu modoka banywa ndetse n’abagiye bafatirwa mu tubari mu bice bitandukanye muri @CityofKigali.”

Aha ni naho  umuvugizi wa polisi CP Kabera yavugize ati ” Abantu barimo gufatwa ni uko bafite imyumvire mike ndetse n’imbaraga nkeya. Polisi irashimira abaturage bagize iyi gahunda ya guma mu rugo iyabo. Nibo baduha amakuru y’abarenga ku mabwiriza.  Tuributsa abaturage ko kunywa inzonga atari ikosa ariko utubari dufunze. Abashaka kunywa inzoga bagomba kubikorera mu rugo badatumiye abaturanyi, inshuti cyangwa abavandimwe. Kandi bakanywa mu rugero batabangamiye abaturanyi. Ntawe ukwiye kurambirwa gahunda ya guma mu rugo ahubwo buri wese agomba kuyigira iye. Uko dukomeza kwirinda ni nako tuzasohoka mu kibazo vuba. Dukomeze twirinde ibyatuma abantu batubahiriza amabwiriza. Kwirinda #Koronavirusi ni ishingano ya buri wese.”

Nkuko Polisi yakomeje kubitangaza abafashwe barenze ku ngamba zashyizweho zo gukumira no guhangana n’icyorezo cya Coronavirus barafungwa bakanacibwa amande , naho abafatiwe mu ngendo zitemewe bafite ibinyabiziga bo hiyongeraho ko n’ibinyabiziga byabo bifatirwa.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?