Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukwakira 2024, ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter, uwiyita Wimbwirubusa yabajije Polisi y’igihugu niba umuntu aramutse ashatse ko bamufunga nk’iminsi itatu mu rwego rwo kwitekerezaho, itabimukorera.
Yagize ati: “Ese Polisi, umuntu abyutse akumva arashaka ko mumufunga nk’iminsi 3 kugira ngo yitekerezaho neza, mwabimukorera?”
Nyuma yo kubaza iki kibazo hatanzwe uruhuri rw’ibitekerezo ariko abenshi bagaragaza ko uwabajije iki kibazo ashobora kuba hari uburwayi afite abandi bakamubwira ko iyo serivisi Polisi y’igihugu itayitanga.
Icyakoze Polisi y’igihugu ibinyujije ku rubuga rwa X, yasubije ko idatanga iyi serivisi muri kasho zayo.
Yagize iti: “Ntabwo dutanga icumbi ryo kuruhukiramo (Staycation) muri kasho zacu, ariko twakugira inama yo kujya muri Visit Rwanda.Bizaba bifite ituze n’umutekano hatajemo amapingu!”