Impinduka mu mabwiriza ya CNLG ajyanye no kwibuka ku nshuro ya 26

Mu itangazo rya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ryerekeranye n’ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 riravuga ko habaye impinduka ebyiri ku mabwiriza yari yatanzwe mbere ku wa 29 Werurwe 2020.

Impinduka ya mbere ni uko igikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’icyunamo mu turere, ku wa 07 Mata 2020 mu gitondo cyari giteganyijwe gukorwa n’itsinda rito, ntakizaba.

Abaturage bose bazakora ibikorwa byo kwibuka bari mu ngo zabo bifashishije itangazamakuru rya Radio, Televiziyo, n’imbuga nkoranyambaga, bakurikire igikorwa gitangiza icyunamo kizabera ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, kizakurikirwa n’ijambo nyamukuru ry’uwo munsi.

Impinduka ya kabiri ni uko igikorwa cyo gusoza icyumweru cy’icyunamo cyari giteganyijwe kubera ku rwibutso rwa Rebero mu Karere ka Kicukiro, ku wa 13 Mata 2020, mu gitondo ntakizaba, nk’uko iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, ribisobanura:

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène,

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?